NUDOR ntiyemera umubare w’ abafite ubumuga watangajwe na Leta muri 2002

0
935

Mu gihe u Rwanda rwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga kuri uyu wa 3 Ukuboza 2020, Ihuriro ry’ imiryango y’ abafite ubumuga mu Rwanda NUDOR rivuga ko kugeza ubu Ntamubare uzwi w’ abantu bafite ubumuga mu Rwanda uriho.

Umuyobozi w’ ihuriro ry’ abafite ubumuga Dominck Bizimana Yabwiye Royal Fm ko imibare iheruka kubafite ubumuga yakozwe muri 2002 kandi ko usibye kuba ishaje kuburyo itashingirwaho igenamigambi ngo yanakozwe nabi kuko hari umurongo mpuzamahanga wirengagijwe bityo bakaba batemera iyo mibare.

Ubuyobozi bwa NUDOR buvuga ko uburyo bwakoreshejwe icyo gihe butajyanye n’ umurongo washyizweho ku rwego mpuzamahanga, Dominck Bizimana asaba ko mu gihe cy’ ibarura rusange hazakoreshwa uburyo mpuzamahanga bwiswe Washington group of questions.

NUDOR kandi ivuga mu nyigo n’ ubushakashatsi bikoreye ubwabo basanze mu turere dutanu hari imibare minini cyane bitandukanye niyagaragajwe icyo gihe.

Bizimana agira ati: “murabizi, Buriya igenamigambi ryose rishingira ku mibare buriya na Leta turayivuna nkubu iri kuvuga ngo abantu bose bafite ubumuga bavurwe ku buntu hakoreshejwe Mituelle de sante ariko leta iravuga ngo nibangahe bacyeneye insimburangingo tukaba tudafite imibare ibigaragaza, ni ikibazo gikomeye rero turi gukorana n’ ikigo gishinzwe ibarurishamibare kuburyo mu ibarura rusange ryo mu mwaka wa 2022 tuzafatanya tukareba niba ibarura ko rizatanga imibare nyakuri y’ abafite ubumuga”

Royal FM yamenye amakuru ko abafite ubumuga bahawe uburenganzira bwo kwikorera bijyanye n’ ikusanya ry’ imibare bafashijwe n’ urwego rw’ igihugu rw’ imiyoborere gusa kugeza ubu ntamibare ihari yari yakusanywa.

Mu mwaka wa 2022 nibwo hateganyijwe ibarura rusange ry’ abaturage bose ariho hitezwe ko hashobora kuzava imibare nyayo y’ abafite ubumuga nkuko ubuyobozi bw’ ihuriro ry’ abafite ubumuga rubivuga NUDOR rubivuga.

Mu mwaka wa 2002 ubwo hakorwaga iryo barura ryatangaje imibare y’ abafite ubumuga iheruka, mu Rwanda nta kigo cyiharitye cyari gishinzwe ibyibarurishamibare, kuko ikiriho ubu cyashinzwe mu mwaka wa 2005.