
Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu Prof. Shyaka Anastace yatangaje ko Leta itaciye kunywa inzoga mu gihugu, ahubwo icyakozwe ari ugufasha abanyarwanda kwirinda.
Ibi ni nyuma yuko inama y’ abaminisiti yateranye mu minsi ishize yanzuye ko haba Hotel, amaresitora ntanahamwe hemerewe gucurizwa inzoga ngo abaguzi bazihanywere, ndetse ishimangira ko utubari dukomeza gufungwa.
Abinyujije kuri twitter yagize ati “Tuvanemo urujijo! Ubutumwa natanze kuri RBA n’itangazo rya RDB ntibivuguruzanya, biruzuzanya. Ubutumwa bwombi buri mu murongo w’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri mu kwirinda COVID19, Ntabwo twaciye kunywa inzoga, no mu maduka ziracuruzwa!Ariko twafunze utubari twose”
Akomeza agira ati “ Akabari ntikihishira! Uwiringira ruswa ikimenyane agakora akabari, arahanwa. N’uhindura restora cyangwa hoteli mo akabari, nawe ni uko. Tureke gutekinika.Twese, abayobozi n’abacuruzi, twubahirize amabwiriza yo kurwanya Covid19. Nta yindi siyansi bisaba”
kuva mu kwezi kwa gatatu gahunda ya Guma mu rugo yajyaho bwa mbere, utubari turafunze kugeza ubu gusa inzu z’ ubucuruzi nka Butike zo zicuruza inzoga kubashaka kuzijyana gusa leta ikunze kuburira abantu kutimurira utubari mu ngo ndetse hari nabafatiwe mu bikorwa nkibyo barabihanirwa.
Usibye ingamba zo kubuza icuruzwa ry’ inzoga muri hotel na Resitora abanyarwanda basabwe kandi gutaha saa moya za nijoro mu rwego rwo kugabanya ko bajya mu bikorwa byagorana ko birinda icyorezo mu masaha ya nijoro.
Photo Igihe.com