
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Werurwe 2021, nibwo Rodolfo Zopata yasinyiye gutoza Mukura Victory Sports u gihe cy’imyaka ibiri asimbuye umunya-Algeria Djilali Bahloul wari wirukanywe m’Ukuboza 2020
Ubuyobozi bw’iyi kipe kandi bwahise businyisha Mateso Jean de Dieu nk’umwungiriza wa Rodolfo Zapata ndetse na Ndaruhutse nk’umutoza w’abanyezamu.
Rodolfo Zapata wageze mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Werurwe 2021 ,mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu akaba yaramukiye mu biganiro n’ubuyobozi bwa Mukura victory Sports
Uyu mugabo w’imyaka 54, yavukiye ahitwa Bella Vista muri Argentine, yatoje amakipe arimo AFC Leopards yo muri Kenya, anatoza ikipe ya Township Rollers FC yo muri Botswana yanahesheje igikombe cya Shampiyona mu mwaka wa 2018-2019