
Umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yateranye igitaraganya kubera imyigaragambyo y’abamotari I Kigali binubira ibihombo bari guterwa na mubazi bategetswe gukoresha,nuko igenzurwa rya mubazi ryahagaritswe.
Mu masaha y’umugoroba yo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mutarama 2022, RURA, Polisi y’u Rwanda n’abahagarariye amakoperative y’abamotari bagiranye ibiganiro barebere hamwe umuti w’ibibazo abamotari bakomeje kugaragaza.
Abamotari bose bahuriza hamwe ko bafite ikibazo cy’amafaranga menshi basigaye bakatwa ku ikoreshwa rya mubazi no kuba ubwishingizi bwa moto busigaye buzamuka umunsi ku wundi.
Alain Mukurarinda,Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuzeko guhera kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Mutarama 2022, igikorwa cyo kugenzura Mubazi za Moto gihagaritswe by’agateganyo.
Yagize ati “Hari imyanzuro yafatiwe muri iyo nama kandi irahita ishyirwa mu bikorwa guhera ejo [kuri uyu wa gatanu].Ku birebana na mubazi barasaba ko zikurwaho ntabwo zizavaho.Ibyo byo ntibishoboka.
Ahubwo hagiye gukorwa iki?.Ku bijyanye no kuzigenzura,iyo nama yanzuye ko biraba bisubitswe.Birakorwa kugira ngo hitabweho ikibazo cy’abamotari badafite ibyangombwa.Icyo nicyo kigiye gushyirwamo imbaraga.
Kuba mubazi zisubitswe,hari n’amande babacaga kubera ko izo mubazi batazikoresha zizimije.Ngira ngo babacaga amafaranga ahera ku bihumbi 25.000FRW.Ayo mande azagabanuka agere ku bihumbi 10 FRW.
Mubazi zibaye zisubitswe nizongera gusubukurwa amande azaba ibihumbi 10 FRW avuye kuri 25000.