Mirafa yasinyiye Zanaco Fc yo muri Zambia

0
1741

Nizeyimana Mirafa ,umukinnyi  w’umunyarwanda ukina hagati mukibuga yugarira Yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri zanaco FC yo muri Zambia . 

Nyuma yamezi arenga abiri uyu musore ari muri Zambia bivugwako yari yagiye yumvikanye na Napstar stars, ariko ibiganiro ntibyagenda neza biza gutuma, atangira ibiganiro na Zanaco  iriyo yasinyiye amasezerano y’imaka ibiri kuri uyu wa gatanu tariki 5 gashyantare 2021 .

Zanaco Football club ni ikipe yashinzwe mu 1985, ikinira ku kibuga cyitwa Sunset Stadium, ikaba imaze gutwara ibikombe birindwi bya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Zambia n’igikombe kimwe cy’igihugu.

Nizeyima Mirafa uretse Rayon Sports yari amazemo umwaka umwe  yanyuze mu makipe atandukanye arimo Etincelles, Police FC, APR FC