Minisitiri wa siporo Mimosa yibukije Abakinnyi n’Umutoza ko abanyarwanda babitezeho Insinzi muri CHAN

0
851
Minisitiri wa Siporo yasuye Amavubi aho ari ku munsi wa nyuma w’umwiherero abasaba kuzitwara neza muri Cameroon mu mikino ya CHAN 2021 bagiye guhagarariramo u Rwanda.

Amavubi yari amaze iminsi mu mwiherero muri Hotel ya La Palisse mu Bugesera, kuri uyu wa Gatatu barerekeza muri Cameroon mu mikino ya nyuma y’amakipe y’ibihugu agizwe n’abakinnyi bakina mu makipe y’imbere mu gihugu (CHAN2020).

Minisitiri wa Siporo, Mme Aurore Mimosa Munyangaju ari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier basuye abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi banabaha ubutumwa.

Minisitiri Munyangaju yabwiye abakinnyi b’Amavubi ati “Mumaze iminsi mwumva ibyo Abanyarwanda babatezeho, “INTSINZI n’ISHEMA RY’IGIHUGU”, bigaragaza ko bakibafitiye icyizere cyo kubigeraho, kandi mukaba mwatungurana mukabashimisha, mugatahukana intsinzi.”

Tuyisenge Jacques Kapiteni uzaba ari Kapiteni w’ikipe y’Igihugu, yabwiye bariya Bayobozi ko nk’abakinnyi babonye ibishoboka byose kugira ngo bitegure, ndetse bakaba bafite intego yo kugera kure mu irushanwa.

Ati “Ubwacu nk’abakinnyi hari intego twihaye, ni ugukina kugeza ku mukino wa nyuma ndetse n’Igikombe tukakizana.”

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Mashami Vincent na we avuga ko babonye uburyo buhagije ngo bitegure imikino, asaba Abanyarwanda kuzashyigikira Ikipe y’Igihugu.

CHAN2020 izabera muri Cameroon, aho umukino ufungura uzaba ku wa 16 Mutarama 2021 naho umukino wa nyuma ukazaba ku wa 7 Gashyantare 2021.