MIGEPROF iri kuvugurura inyigisho zihabwa abagiye kurushinga hagamijwe kwirinda ubwiyongere bwa gatanya.

0
1012

Hashize igihe hasohotse imibare mishya  kuri gatanya mu Rwanda, iyi mibare igaragaza ko mu mwaka wa  2017 :69, naho mu mwaka wa 2018 haboneka 1,311 mu gihe umwaka ushize wa 2019 haboneka 8,941.

Guta urugo, ndetse n’ ihohoterwa rikabije hagati y’ abashakanye mu muryango ni zimwe mu mpamvu zagiye zitangwa ku bwiyongere bwa za gatanya mu myaka ishize.

Gusa bamwe mu baturage twaganiriye bavuga ko hari impamvu y’ urukundo rucye hagati y’ abagiye gushinga urugo.

Urugero ni uwitwa Gwira Adeline uri mu kigero cy’ imyaka 30 atuye mu karere ka Kicukiro yagize ati: “ Gatanya zirikwiyongera kuko abantu bashakana badashingiye ku rukundo gusa ahubwo abenshi basigaye bashakana bashingiye gusa ku mitungo cyangwa ibindi, harimo  no kuba umuntu yateye inda bagahita babana mubyukuri badakundana kuburyo bazihanganirana bamaze kubana”  

Kuri iki kibazo Minisiteri ifite mu nshingano umuryango ivuga ko iri kuvugurura inyigisho zihabwa abagiye kurushinga mu rwego rwo kugabanya abari kubana igihe gito bagatandukana kubera amakimbirane hagati yabo.

Christiane Umuhire, Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umuryango muri Minisiteri y’ umuryango avugana na Royal fm yavuze ko koko imibare y’ ubwiyongere bwa gatanya buteye Impungenge cyane.

Yagize ati: ““Turi gukorana  n’ imiryango itari iya leta, ndetse n’ amadini ndetse kugira ngo hafatwe umwanya uhagije wo gutegura abagiye kurushinga, ubu turi gufatanya kugira ngo hatangwe inyigisho twise NOZA IMIBANIRE MU MURYANGO WAWE kandi twayiteguye kuva 2015 ariko iracyavugurwa kugeza ubu”  

Yakomeje agira  ati: Hari imfashanyigisho twise “NOZA IMIBANIRE MU MURYANGO WAWE” ifite ingingo 10 ariko hamwe n’abandi dukorana turi kureba niba twazongera cyangwa zikagabanuka ariko byose hagamijwe kureba uko twaha impamba ihagije abagiye gushing ingo, kuko ntiwakwirengagiza ko guhitamo nabi uwo muzabana nabyo ubwabyo biganisha ko urugo rukunanira”

Avuga kandi ko leta ishaka gukorana n’abanyamadini n’imiryango itari iya leta gukomeza amasomo yabashakanye ndetse na nyuma yo kurushinga bakabaherekeza.