Manchester United yatandukanye na Ronaldo

0
225

Manchester United yatangaje ko yatandukanye ku bwumvikane na rutahizamu wayo, Cristiano Ronaldo wai uyimazemo umwaka n’amezi atatu.

Mu itangazo rigufi cyane iyi kipe yasohoye kuri uyu wa kabiri, Man U yavuze ko iki cyemezo gihita gishyirwa mu bikorwa.

Iri tangazo ryagiraga riti: “Ikipe iramushimira ku bw’umusaruro mwiza yatanze mu bihe bibiri bitandukanye yabaye kuri Old Trafford agatsinda ibitego 145 mu mikino 346. Tumwifurije ibyiza we n’umuryango we.”

https://twitter.com/ManUtd/status/1595107357159297029

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’iminsi mike yari ishize Ronaldo atangaje amagambo yatungue benshi aho yibasiye kuva ku wo hejuru kugeza ku woroheje muri Manchester United.

Ahazaza h’uyu mukinnyi ufatwa nk’uwa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru ntiharamenyekana ariko amakipe yo ku migbane itandukanye aravugwaho kumwifuza.

Ronaldo ari kumwe na bagenzi be mu ikipe y’igihugu ya Portugal aho bitabiriye igikombe cy’isi muri Qatar.