
Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize nibwo umuntu yagerageje gushaka kwica Perezida w’inzibacyuho muri Mali, colonel Assimi Goïta, akoresheje icyuma,Icyakora umugambi we ntiyabashije kuwugeraho, kuko yahise afatwa n’abashinzwe umutekano.
Kuri iki Cyumweru nibwo Guverinoma ya Mali yatangaje ko uwo muntu yapfuye, akaba ngo yari mu bitaro kuva akimara gufatwa.
Uwo muntu utaramenyekanye umwirondoro n’amazina bye, yagerageje kwica Perezida Assimi Goïta ubwo yari mu musigiti i Bamako mu murwa mukuru wa Mali mu masengesho y’umunsi mukuru wa Eid al-Adha.
Icyakora abashinzwe umutekano we bahise bahagoboka babasha kumutabara no guta muri yombi uwo muntu, Perezida bahita bamusohora muri uwo musigiti ntacyo abaye.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yagaragaraga nk’umusore ukiri muto akimara gufatwa hahise hatangira iperereza kuri icyo gikorwa cyo kugerageza kwica Perezida no
guhungabanya umutekano w’Igihugu. Icyakora byatangajwe ko yapfuye mu gihe yari ataragezwa imbere y’ubutabera.
Andi makuru akavuga ko Kuva yafungwa ubuzima bwe bwakomeje kumera nabi ajyanwa mu bitaro ariko ntiyabasha kubaho.
Iperereza ku mpamvu nyakuri y’urupfu rwe na ryo ryahise ritangira, ndetse n’iryari ririmo gukorwa ku gikorwa yagerageje cyo gushaka kwica Perezida na ryo rikaba ngo rigomba gukomeza.