Mahama: Impunzi 311 zandikiye Perezida Evariste zisaba gufashwa Gutahuka

1
929

Ubuyobozi bw’ ishami ry’ umuryango wabibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda buvuga ko hateganyijwe inama ikomeye ihuza abategetsi b’ u Burundi na UNHCR-Burundi mu kwiga ku cyifuzo cy’ impunzi ziri I mahama zishaka gutaha.

Iyi nama ije nyuma y’ uko impunzi 331 ziri mu nkambi ya Mahama hano mu Rwanda zandikiye Perezida mushya w’ u Burundi zigaragaza ko zishaka gutaha.

Muri iyi baruwa Royal FM ifitiye Kopi izi mpunzi zivuga ko zamenye ko nyuma y’amatora umutekano wifashe neza iwabo bityo zigasaba gutaha.

Iyi baruwa yashyizweho umukono n’ Impunzi 331 inavuga ko izi mpunzi zisaba gufashwa gutaha, kandi zikabeshyuza amakuru ya bamwe mubabahagaririye bakunze kumvikana mu itangazamakuru bavuga ko izi mpunzi zititeguye gutaha.

Umuvugizi w’ ishami ry’ umuryango wabibumbye rishinzwe impunzi UNHCR hano mu Rwanda yemereye Royal Fm amakuru y’ uko izi mpunzi zishaka kandi zanditse zibisaba leta yabo y’ u Burundi kuzifasha gutaha.

Elise Laura Villechalane, umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda yabwiye Royal FM ko koko iyo baruwa bayibonye ndetse bagenzi babo bo mu Burundi bari kuganira na Guverinoma y’ Uburundi ngo harebwe uko bafashwa gutaha.

Laura Villechalane  yagize ati: “Hateganyijwe inama iri guhuza abayobozi bacu bo mu Burundi na Leta y’ uburundi inama niyo tuza kumenyeramo igikurikira, kuko uruhare runini rufitwe na leta y’ uburundi kuko ninayo yandikiwe, nyuma rero niho harebwa ibisabwa UNHCR nuburyo twafatanya kuko muri ibi bihe bya nyuma ya COVID-19 birashoboka ko hakenerwa ubufasha buruseho mu gihe haba habayeho kubafasha gutaha gusa ni ugutereza ikiva muri iyo nama kuko ibaruwa yandikiwe bategetsi b’ u Burundi si UNHCR”.

UNHCR-Rwanda kandi ivuga ko hari impunzi zitaha ku bushake bwazo mu buryo butateguwe n’ ibihugu byombi cyangwa UNHCR.

Yagize ati: “No mu myaka yashize hari abatahaga kubushake, nk’ umwaka ushize twabonye abantu bagera kuri 200 batahaga kubushake buri kwezi rero ntitwavuga ko ari ubwa mbere habonetse abashaka gutaha.  Gusa nakwemeza ko hari abasanzwe bataha kubushake kuva umwaka ushize.”

Gusa UNHCR-Rwanda ivuga ko nta masezerano ahari yo kubacyura hagati y’ u Rwanda n’ uburundi na UNHCR bityo ko ntabikorwa bihuriweho byari biri gukorwa byo gucyura izi mpunzi.

Elise Laura Villechalane, umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda avuga ko kuri uyu wa mbere aribwo inama ihuza ubutegetsi bw’ uburundi na HCR ikorera mu Burundi ariyo iratanga umurongo wikiza gukurikiraho nyuma yuko izi mpunzi zigaragaje ubushake bwo gutaha mu gihugu cyabo.

Kugeza mu mpera y’ukwezi kwa gatandatu kwa 2020, UNHCR ibarura impunzi z’Abarundi zirenga 430 000 ziri; muri Tanzania (164,873), DR Congo (103,690), Rwanda (72,007), Uganda (48,275), Kenya (13,800), Mozambique(7,800), Malawi(8,300), Afurika y’epfo (9,200) na Zambia (6,000).

Mu minsi ishize, Perezida mushya w’u Burundi Gen. Major Evariste Ndayishimiye mu ijambo rye amaze kurahira mu kwezi kwa gatandatu, yashishikarije impunzi gutahuka iwabo.

Hagati aho ku manywa yo kuri uyu wa mbere, Ivuga kuri iyi baruwa Minisiteri y’ubutegetsi n’umutekano y’u Burundi ivuga ko itegereje ko iyo baruwa igera kuwo yandikiwe kugira ngo bategure gutahuka kwabo

Comments are closed.