Magufuli yiteguye kwiba amatora-Tundu Lissu

0
904

Umuyobozi w’abatavuga rumwe na leta ya Tanzania, Tundu Lissu yavuze ko adafitiye ikizere komisiyo y’amatora iri gutegura amatora y’ umukuru w’ igihugu uyu mugabo azahatanamo  na John Magufuli usanzwe ari Perezida w’ iki gihugu.

Aya matora y’ umukuru w’ iki gihugu ateganyijwe mu kwezi ku Kwakira uyu mwaka.

Tundu Lissu yagarutse mu gihugu avuye mu Bubiligi mu kwezi gushize nyuma yo kurokoka umugambi wo kumwica mu murwa mukuru Dodoma, mu myaka itatu ishize.

Muri Kenya, aganira na Citezen mu cyumweru gishize yavuze ko abashinzwe amatora bakora ku bushake bw’abari mu butegetsi bwa perezida Magufuli.

ati: “Umuyobozi n’umuyobozi mukuru wa komisiyo y’amatora bashyizweho na Perezida Magufuli. Bagaragaje mu myaka yashize ko batigenga.”

Yavuze ko ishyaka rye rya chadema rizakomeza kwitabira amatora, ariko akavuga ko bazakoresha uburyo bwose basaba ko ibisubizo nyabyo byatangazwa.

Bwana Lissu yavuze ko nta radiyo cyangwa Television ikorera muri   Tanzaniya yigeze imukoraho inkuru kuva yagaruka kubera gutinya gukandamizwa na Leta.