
Imyaka 30 yo gutegereza igikombe yarangijwe n’uko Chelsea yatsinze Manchester City ibitego 2-1 kugira ngo byemezwe neza ko Liverpool itwaye iki gikombe cya shampiyona y’Ubwongereza.
Kunanirwa gutsinda kwa City byahise bisobanura ko gushyikira Liverpool mu manota bitagishobotse.
Iki ni igikombe cya 19 Liverpool yegukanye, n’icya mbere itwaye kuva mu 1990.
Birengagije amategeko yo kuguma mu rugo kubera coronavirus, abafana ibihumbi ba Liverpool bahise bajya kwishimira kuri stade y’ikipe yabo ya Anfield.
Umutoza Jurgen Klopp, yambaye umwenda wa Liverpool kandi afite amarangamutima yabwiye Sky Sports ati: “Nta amagambo mfite, birenze intekerezo.
“Birenze uko natekerezaga ko bishoboka, gutwara igikombe n’iyi kipe ni ibintu byiza cyane.
“Ntabwo narindiriye imyaka 30, hano mpamaze imyaka ine n’igice, ariko ni ikintu tugezeho, cyane cyane no kubera amezi atatu tudakina kuko ntawari uzi ko tuzongera gukina.
“Ndabizi ubu birakomeye ku bantu, ariko ntabwo twakwifata. Turaza kwishimana n’abafana bacu nibishoboka”.
Nyuma y’amezi atatu Premier League ihagaritswe byemejwe ko isubukura muri uku kwezi, ariko nanone mu buryo budasanzwe, aho imikino iri kuba nta bafana.
Uko bimeze ubu, bisa n’ibidashoboka gukora igikorwa gisanzwe gihuza abantu benshi cyahuriramo abafana, kwishimira igikombe birasa n’ibitagenda uko bisanzwe.
Mu buryo nanone budasanzwe, Liverpool izasubira mu kibuga ijya gusura Manchester City yatsinzwe ikabahesha igikombe.
Nyuma yo gutsindwa na Chelsea, umutoza Pep Guardiola wa City yashimiye Liverpool ku kwegukana igikombe.


Inkuru ya BBC