Kwitwara neza k’umutoza si umukino umwe, Ferwafa ihakana ibyo kongerera Mashami amasezerano

0
1505

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, bwatangaje ko  kugeza uyu munsi batari bafata icyemezo niba bazongera cyangwa  batazongera  amasezerano y’umutoza  w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent dore ko asanzwe  azasozwa mu mpera z’uku kwezi kwa Gashyantare.

Ibi Ferwafa ikaba yabitangaje nyuma y’aho hari amakuru yari yiriwe avugwa kuri uyu wa kane ko Mashami Vincent yaba yarangije kongererwa amasezerano amashya akazageza  muri Gashyantare 2022.

Aganira na Royal FM, umunyamabanga wa Ferwafa Regis Uwayezu yagize ati: “Ntabwo (ibyo kongera amasezerano)   ari byo kuko amasezerano y’umutoza nubwo azarangira vuba ariko ntabwo arasozwa haracyari ukwezi. Igihari turi  gutegura isuzumamikorere  nyuma yaho ni bwo hazafatwa umwanzuro tukawutangaza”.

Mashami Vincent , wagarukanye n’Amavubi nyuma yo kuyageza muri ¼ cy’irushanwa ry’igikombe cya Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, CHAN 2020 yaberaga muri Cameroon, yari yasabiwe  amasezerano n’abakunzi b’imikino mu  Rwanda bumvaga ko gutsinda  Togo bihagije ngo uyu mutoza yongere yicare ku ntebe yo gutoza ikipe y’igihugu.

Regis Uwayezu  avuga kuri ibi yagize  ati: “Amasezerano y’umutoza ntabwo  aba ari umukino umwe  ni byo azakora mu gihe mwumvikanye aho kuruhande rwa Mashami  ari  amezi 12. Muri icyo  gihe hakubiyemo ibyo azakora. Ni byo turi gukoraho nibirangira tuzabitangaza”.

Mashami Vincent muri Kanama 2018 yari yabaye umutoza wa 10 wahawe Amavubi nyuma ya 2010, aho mu gihe cye yatoje ikipe y’igihugu imikino 23 ashobora gutsindamo itanu harimo umwe wa gicuti yahuriyemo na Congo Kinshasa, anganya  11 mu gihe irindwi yayitakaje.