#Kwibuka27: Amakipe ya Arsenal na Paris Saint-Germain yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka

0
2001

Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Mata 2021, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

Amakipe ya Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Mu butumwa buteguwe bw’amashusho abakinnyi ba PSG nka Pablo Sarabia, Abdou Diallo, Juan Bernat, Rafinha Alcantara na Kylian Mbappé bavuze ubutumwa burimo amagambo yo gukomeza abarokotse.

Ubutumwa bwa Arsenal bwatangajwe n’abakinnyi barimo Pierre-Emerick Aubameyang, Granit Xhaka, Alexandre Lacazette, n’umutoza wabo Mikel Arteta n’abandi nka Tony Adams wakinnye muri iyi kipe.