Kuri uyu wa gatanu Beyoncé arasohora album yise “Black is King”

0
2034

Umuhanzi Beyoncé Giselle Knowles-Carter wo muri Amerika kuri uyu wa gatanu arashyira hanze alubumu yise Black is King nyuma yuko yaraherutse kwerekana indi albumu yise  the Lion King alubumu yerekanye kuri  Europian Premerier mu bwongereza hari ku italiki 14 Nyakanga 2019 mu ijwi ryiza ndetse n’ imibyinire ye  benshi bamukundira.

“Black is king” ni alubumu ishingiye ku muziki uva mu majwi meza dore ko aba arikumwe n’ibyamamare bitandukanye nka Childish Gambino, Kendrick Lamar, Pharrell, Jay-Z  na  Blue Ivy Carter.

Uyu muhanzi ukunzwe n’ abatari bacye nk’ uko byagaragajwe numwe mubo baherutse gukorana indirimbo yitwa  already  ikaba inari kuri iyi alubumu Black is King ariwe Shutter Wale abinyujuje kuruta rwe rwa twitter yashyize hanze amaranga mutima ye ashimira Beyonce  agira ati “warakoze mwamikazi wanjye kuba warizereye mu mpano yanjye ukampa umwanya wo gutanga igitekerezo cyanjye cyiza  kikagera ku isi binyuze mu ndirimbo nziza twakoranye  Imana izaguhe imigisha iteka.”

Uyu akaba ari umuhanzi ndetse unatunganya umuziki ufite inkomoko muri Ghana .

Umuhanzi, umukinnyi wa filime, umubyinnyi, umwanditsi w’indirimbo amazina ye yose ni  Beyoncé Giselle Knowles yavutse taliki 4 Kanama 1981  avukira muri Houston, Texas.

Benshi bamumenye kandi bamukundira ijwi ryiza afite n’ uburyo agaragara mu mashusho ari kubyina ndetse n’ uburyo yitwara ari kurubyiniro, zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane kandi zikamenyekana ni Run the world (girls), Single ladies,Halo, If I were  a boy,love on the top n’ izindi.