
Tour du Rwanda igiye gukinwa ku nshuro ya 15, muri zo harimo inshuro 10 yakinwe iri ku cyiciro cya 2.2 itwarwa n’Abanyarwanda bane n’abanya Eritrea batatu.
Nta gushidikanya ko kuva iri siganwa ryashyirwa ku ngengabihe ya UCI mu 2009, nyuma y’imyaka 14 rimaze kuba irya mbere muri Afrika ribikesha gukinirwa mu gihugu gitekanye kandi gifite imikorere myiza mu nzego zitandukanye, ubwitabire budasanzwe bw’abafana ndetse n’imiterere y’imihanda ricamo ituma ritwarwa n’umugabo rigasiba undi.
Muri icyo gihe cyose ariko abarikurikirana bakunze kuryoherwa no guhangana kw’abakinnyi b’Abanyarwanda n’abo muri Eritrea; ibihugu bibiri bihuje imitere y’imisozi, abaturage bakunda igare nk’igikoresho cyo gutwara abantu n’ibintu ndetse n’igikoresho cya Siporo. Ikirenze kuri ibyo bahuje imiterere y’umubiri kandi igare rikundira abantu badafite ibigango kandi bashinguye.
Mu myaka 10 ishize, isiganwa rya La Tropicale Amissa Bongo rikinirwa muri Gabon ni ryo ryari rifite umwanya wa mbere ku mugabane wa Afrika kubera kuba ku cyiciro cya 2.1 byariheshaga kwitabirwa n’amwe mu makipe akomeye ndetse n’ibihembo by’amafaranga ritanga bikaba hejuru.
Iri ryagiye ritakaza ubukana kubera gutumira amakipe adakomeye yiganjemo ayo mu burengerazuba bwa Afrika ahantu hatabarizwa abakinnyi bakomeye mu mukino w’amagare.
Amakipe y’i Burayi afite abakinnyi benshi b’abazamutsi yakomeje kwibona muri Tour du Rwanda ndetse amwe akomeza gutungurwa n’urwego rwo guhangana ruba ruri hejuru batabaga biteze mbere yo kugera mu Rwanda.
Ntitwakwirengagiza ko ubwamamare bwa Tour du Rwanda bwazamuwe n’ubuvugizi bwa bimwe mu bihangange mu mukino w’amagare byatangariraga imwe mu mihanda ikomeye. Aha twavuga nka Peter Sagan watangajwe cyane n’umuhanda KN 18 Ave benshi bazi nko kwa Mutwe. Ubu wahawe izina rya “Mur de Kigali”.
TEAM RWANDA: Abana mu rugo
Tour du Rwanda ni isiganwa rikuru mu myaka kuko na mbere yo kujya ku ngengabihe ya UCI ryakinwaga ahanini n’Abanyarwanda ariko hagatumirwa abanyamahanga bake bo mu bihugu bituranye n’u Rwanda. Ryakinwe bwa mbere mu 1989 ritwarwa na Ndengeyingoma Célestin. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ruhumuriza Abraham yabaye icyamamare kubera kwegukana Tour du Rwanda inshuro eshanu (2002, 2003, 2004, 2005 na 2007). Niyonshuti Adrien wari ukiri muto yaraje atwara iya 2008 bituma ajya gukina nk’uwabigize umwuga muri MTN Energade, ikipe yo muri Afrika y’Epfo.
Umwaka wa 2009 wazanye impinduka, isiganwa riba mpuzamahanga amakipe akoemeye muri Afurika atangira kurikina. Abanyarwanda bahise bibura, ibintu birabahindukana bamara imyaka itanu badatwara iri siganwa.
Mu 2010, Eritrea nk’igihugu gifite amateka y’imyaka irenga 80 mu mukino w’amagare cyakandagiye ku butakwa bw’u Rwanda. Cyaje kije kuko umusore wari ukiri muto ku myaka 20 gusa, Daniel Teklehaimanot yahise atahana “Maillot Jaune” iwabo Asmara. Abanyarwanda babona umuntu wenda gusa nabo uzamuka imisozi bagasigara babazanya ibibaye.
Mu myaka yakurikiyeho abanya Eritrea baryohewe n’imiterere ya Tour du Rwanda, bararyoherwa ntibongera gusiba iri siganwa ari nako begukana uduce twaryo (Étapes – Stages).
Abafana bo mu Rwanda nubwo batari bakibona mwenewabo atsinda, ntiibyabaciye intege kuko isiganwa ubwaryo ryabaryoheraga. Imihanda yahoraga yuzuye badacibwa intege n’imvura y’umuhindo.
Amateka yaje guhinduka mu 2014, Ndayisenga Valens wari ufite imyaka 20 aba Umunyarwanda wa mbere wegukanye Tour du Rwanda yo ku rwego mpuzamahanga.

Mu myaka ine yakurikiyeho maillot jaune ntiyongeye gusohoka mu gihugu. Ikipe y’igihugu ya Eritrea yazanaga abakinnyi bakiri bato muri Tour du Rwanda, Abanyarwanda bakabatsinda byoroshye bafashijwe n’umubare w’amakipe menshi yabaga ahagarariye u Rwanda.
Aba banya Eritrea ariko bazwiho kwihambira no gu kwitinyuka bakomezaga gutera ubwoba buri mukinnyi w’umunyarwanda. Muri icyo gihe Mekseb Debesay yatwaye etape enye (2014, 2015), Eyob atwara eshanu (2013, 2015, 2016, 2017) ndetse n’abandi. Aha ntitwakwibagirwa inshuro 10 abanya Eritrea basoje mu myanya itatu ya mbere.
Ni mu gihe Abanyarwanda basoje kuri podium inshuro 11.
Muri rusange Abanya Eritrea batwaye etape 24 muri Tou du Rwanda naho Abanyarwanda batwara Etape 20.
Agahigo ka Nsengimana
Mu bakinnyi ijana bitezwe guhaguruka ku cyumweru, Umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco ni we uzaba akora amateka yo gukina iri rushanwa inshuro nyinshi kuko azaba arikina ku nshuro ya 13. Kuva yakina Tour du Rwanda muri 2012 ntaransiba inshuro n’imwe kandi amasiganwa yose yarayarangizaga.
Muri 2015 kandi yararitwaye.
Umunya Eritrea Metkel Eyob ukinira Terengganu Polygon Cycling Team yo muri Malaysia azaba ashaka gukuraho agahigo k’umukinnyi watwaye etape nyinshi gafitwe n’umunya Colombia Jhonatan Restrepo watwaye etape 6. Eyob arasabwa gutwaea etape ebyiri akaba umwami.
Muri Tour du Rwanda ya 2023, u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi 9 bari mu makipe atatu naho Eritrea ifitemo abakinnyi brindwi. Mu isiganwa iyo bibaye ngombwa abenegihugu basenyera umugozi umwe. Bivuze ko dushobora kongera kubona Eritrea n’u Rwanda bari mbili mbili.