Kuki abanyesudani bagarutse mu mihanda kwigarambya?

0
1018

Ibintu bikomeje kuba bibi muri Sudan. Abaturage basubiye mu mihanda kwigaragambya.

kuri ubu iyi myigaragambyo isaba ko habaho impinduka zihuse ndetse hagashyirwaho n’amategeko ari mu nyungu zaba civile yahitanye umuntu umwe mu gihe abandi benshi  bayikomerekeyemo.

Ni imyigaragambyo yabereye hirya no hino mu migi yo muri sudan aho abigaragambyaga birengagije gahunda ya guma mu rugo iki gihugu kirimo bakajya mu mihanda  basaba kwishyira ukizana amahoro n’ubutabera  ndetse bavuga ko ubutabera butigeze buhabwa abiciwe mumyigaragamyo kuva 2018 ubwo basabaga bashir kurekura ubutegetsi.

Imvo n’ imvano yiyi myigaragambyo ihera mu mpera za 2018 ubwo omar al bashir yashyiragaho ingamba zo guhangana nizahara ry’ubukungu  zatumye hiyongera inzara ndetse nihohoterwa muriki gihugu  bituma abanyagihugu bigaragambya bamusaba  kurekura ubutegetsi yari amazeho imyaka hafi 30 .

Iyi myigaragambyo yaguyemo abanyasudan ,yatumye nyuma y’iminsi itanu mu ntagiriro za 2019 igisirikare cyiki gihugu gitangaza ko omar al bashir yakuwe ubutegetsi maze igihugu kijya mu maboko y’igisirikare cyari gikuriwe na Lt-Gen Abdel Fattah Abdelrahman Burhan ndetse omar al bashir ahamagazwa nurukiko mpuzamahanga mpana byaha kubera ibyaha yarakurikiranyweho birimo guhonyora uburenganzira bwa muntu,gufata kungufu,ubwicanyi,ibyaha by’intambara n’ibindi.

Omar Al Bashir yari yaravuze ko azava kubutegetsi bitewe nuburyo yavugaga ko kuyobora Sudan arikimwe mu bintu bikomeye aha hari mu kiganiro numunyamakuru mu myaka ine ishize

Icyo gihe yagize ati “Niba hari ikintu gikomeye kuri njye ni ukuba perezida wa Sudan, ibintu hano birakomeye haba hari ibibazo bituruka kuri buri ruhande kandi mubyukuri bitari bikwiye.

Abaturage ba Sudan nabantu bose babanyepolitike kandi bayikurikirana mu buryo butangaje, aka kazi karagoye birugero rushobora kukurenga.”

Mu mpera za 2019 abahagarariye uruhande rwabigaragambya ndetse n’uruhande rw’igisirikare kiyoboye iki gihugu basinye amasezerano yo gushyiraho guverinoma yagateganyo yagombaga kumara imyaka 3 hakazabaho amatora

Mu byemejwe muri aya masezerano kandi harimo gushyiraho aba guverneri ba za leta zigize igihugu baturutse ku ruhande rwabacivil ndetse no gushyiraho inteko ishinga amategeko

Iyi myigaragambyo ije nyuma yuko guvernoma ihuriweho nimpande zombi yananiwe gushyira mu bikorwa ibyari bikubiye mu masezerano,ndetse inanirwa gushyiraho umutekano uhamye muriki gihugu kitri mu bihe bitoroshye byizahara ry’ubukungu.

Umukunzi Anny Sabine