
Mu myaka yashize buri uko itumba ryabaga ritangiye abaturiye ruhurura ya mpazi ndetse nabakorera muri nyabugogo, babaga bafite impungege ku buzima bwabo ndetse no kubicuruzwa byabo, kuba byakwangirika biturutse ku mazi y’imvura yabaga aturutse mu gice cya Kimisagara.
Leta mu rwego rwo gushyira imbere imibereho myiza y’abaturage yagiye itangiza imishinga irimo niyo kubakira abari batuye mu manegeka yegereye iyo ruhurura Aho mu ukuboza 2021, aribwo imiryango 27 yo mu murenge wa Gitega kuri ruhurura ya Mpazi, yahawe inzu zuzuye zitwaye agera kuri Miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nubwo Leta yagiye ishyiraho izi ngamba ariko hari haratangiye umushinga wo kuvugurura iyi ruhurura cyane ko wasangaga usibye kuba yaratwaraga ubuzima bw’abayituriye ariko yatanezaga igihombo gikomeye kubacuruzi bakorera mu gice cya Nyabugogo.
Muri raporo umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta aherutse gushyira ahagaragara mu kwezi gushize, yagaragaje idindira rikomeye ry’uyu mushinga wo kuvugurura iyi ruhurura ya Mpazi, umyoboro wa kabiri n’uwa gatatu w’iki kiraro.
Ni umushinga wari ugamije kugabanya imyuzure yakundaga kwibasira agace k’ubucuruzi ka nyabugogo,ko mu mujyi wa Kigali.
Umugenzuzi w’imari ya leta yagaragaje ko umujyi wa Kigali wahaye amasezerano yo kubaka iyi ruhurura ya Mpazi, umuyoboro wa kabiri n’uwagatatu, mw’isoko ryatsindiwe ry’amafaranga agera kuri miliyari 2,024,536,965 Frw, aya masezerano akaba yari yarasinywe ku itariki ya 22 Ugushyingo 2019, bikaba byari biteganyijwe ko uyu mushinga uzarangira tariki 23 ugushyingo 2020.
Ubwo hasurwaga imirimo y’iyubakwa ry’iki kiraro ku itariki 29 Werurwe 2021, hashize umwaka umwe muwo cyagombaga kuba cyaruzuyemo, baje gusanga imirimo yo kucyubaka igikomeje.
Hari ibimenyetso byagiye bigaraga mu idindira ry’aya masezerano nubwo rwiyemezamirimo yasabye kongererwa igihe kingana n’amezi ane kugeza kuri 31 Werurwe 2022, ndetse hakavugururwa n’amasezerano kugeza kuri miliyari 7,774,274,830 Frw, nyuma yo gusuzuma iryo hindurwa ry’amasezerano.
Muri raporo y’ubugenzuzi yakozwe muri gashyantare 2022, yagaragaje ko imirimo yo kubaka igeze kuri 58%. Bigaragara ko rwiyemezamirimo yari bukenere kongeza igihe cy’amasezerano.