Ku bwanjye, Imbere y’ icyaha nta gifi kinini kibaho-Umuvunyi mushya NIRERE Madeleine

0
956

Kuri uyu wa Kane nibwo Madamu NIRERE Madeleine yahererekanyije ububasha na Murekezi Anastase asimbuye kuri uyu mwanya.

Muri uwo muhango, Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yavuze ko azagendera cyane ku mpanuro umukuru w’Igihugu yamuhaye zo kwigisha abaturage uburenganzira bwabo n’amategeko abarengera.

Umuvunyi Mukuru mushya kandi yanavuze ko abaturage bakwiye kugira uruhare rufatika mu guhangana na Ruswa agaragaza ko Urwego rw’Umuvunyi rwisunze amategeko ruzahangana n’abantu bigwizaho imitungo badashobora gusobanura inkomoko yawo.  Yasabye abanyarwanda ko bakwiye gutanga amakuru kuri ruswa cyane cyane ku 199 no kohereza ubutumwa bugufi kuri 1990.

Yagaragaje ko  Ibihano byakajijwe kuburyo abahanirwa ruswa bibagiraho ingaruka zirimo gufungwa n’ihazabu y’inshuro kuva kuri eshatu gugera kuri eshanu. Asaba abanyarwanda ko umuntu wese yagombye gutinya ruswa kandi ko kuba ruswa itihanganirwa bikwiye kuba umuco.

Avuga ko biswe ibifi binini yagize ati : “Imbere y’ icyaha nta gifi kinini kibaho, burya uwakoze ibyaha wese aba yagiye munsi yitegeko agomba kwemera rero agahanirwa icyaha yakoze akagihanirwa rero umuntu wese w’ umunyacyaha aba yacishijwe bugufi ikindi cyo kwishimira ni uko amategeko ariho kandi ameze neza”

Umuvunyi Ucyuye igihe, Bwana Anastase Murekezi we yavuze ko ashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ku mirimo yamushinze cyane cyane mu myaka 3 amaze ayobora Urwego rw’Umuvunyi yizeza ubufatanye umusimbuye cyane cyane bujyanye no kujya inama.

Tubibutse ko Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2020, ariyo yashyize Nirere Madeleine ku mwanya w’Umuvunyi Mukuru (Ombudsman).

Nirere Madeleine yari amaze imyaka umunani ayoboye Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, akaba yari aherutse gusoza manda ebyiri z’imyaka ine, ine kuri uwo mwanya.