KNC yasabye Ferwafa na Minisports gusubukura shampiona cyangwa igaseswa

0
2900

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United  yasabye Ferwafa na Minisports gufata icyemezo cyo gusubukura shampiyona cyangwa igaseswa burundu.

Ibi bije nyuma y’uko Minisiteri ya siporo mu Rwanda (MINISPORTS) yari yatangaje ko yahagaritse shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, ishingiye ku igenzura yakoze rigaragaza ko hari amakipe yagaragayemo ubwandu bwa Coronavirus.

Shampiyona yahagaritswe tariki 11 ukuboza 2020 kugeza ubu ikaba itarasubukurwa ndetse Abayobozi b’amakipe kimwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru bakaba bakomeje kwibaza igihe izasubukurirwa.

 Umuyobozi wa Gasogi united yagize ati” Ferwafa na Minisports bakwiye kugaragaza aho bahagaze bagafata icyemezo bakavuga niba shampiyona bayihagarika burundu cyangwa se igakomeza abantu bagasubira mu myitozo bitegura kuyisubukura”.

Yakomeje avuga ko u Rwanda atari cyo gihugu cyonyine cyahuye na coronavirus ndetse u Rwanda rutigeze rugira imibare ya covid19 irengeje iya Egypt kandi shampiyona yabo ikinwa ariko hakurikizwa ingamba.

Ati” niba dukeneye ikipe y’igihugu isohoka, irasohoka se shampiyona idahari si ikibazo?”

Shampiyona yahagaze igeze ku munsi wa gatatu aho Marine Fc ari yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota arindwi. Mu gihe shampiyona izasubukurwa ku munsi wayo wa kane, Gasogi united izakira Bugesera, Police FC ikine na Rayon Sports, Kiyovu yakire AS Muhanga mu gihe APR FC izasura Sunrise I Nyagatare.