Kigali: Ubu i Remera bari gupima Coronavirus mu buryo bwa rusange.

0
1054

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane kuri stade amahoro Ikigo cy’ igihugu cy’ ubuzima RBC cyatangiye gupima COVIDー19 abaturage mu buryo bwa rusange.

Ubuyobozi bw’ iki kigo bwavuze ko biri gusaba iminota 5 gusa upimwe agakomeze urugendo, Igisubizo akaza kukibona binyuze kuri telephone nyuma y’ amasaha 48.

inzego z’ ubuzima mu Rwanda zivuga ko ibi bigiye gukorwa mu rwego rwo gusesengura imiterere y’uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze.

Igikorwa kizabera mu duce dutandukanye muri Remera, Nyamirambo, Kicukiro n’aho Kigali ihurira n’izindi ntara nka Giti cy’Inyoni, Rugende na Gahanga.

Gupima bisaba iminota 5 upimwe akikomereza urugendo

Ni inkuru dukomeza kubakurikiranira..