Kigali: Bishimiye ifungurwa ry’ insengero

0
1062

Abaturage bishimiye ifungurwa ry’insegero nkuko babitangarije Royal Fm bari bamaze igihe kigera ku mezi 4 badateranira hamwe mu rusengero  kubera impamvu zo kwirinda icyorezo cya corona virus.

Bagashimangira ko aribyiza ari ikintu bashimira leta kuko gusengera murugo utegerana n’ Imana kandi hakaba ibirangaza byinshi ariko murusengero ni akarusho  kuko barashaho kwegerana n’Imana .

Umwe mubaturage baganiriye na Royal FM  witwa Umutoni Clementine (amazina yahinduwe)yagize ati”ni byiza bizajyabituma turushaho kwegerana n’Imana byatumaga kenshi umuntu yumva afite ubunebwe kandi na ziriya ngamba bashyizeho tuzazikurikiza kugirango bitumen nabariya bana bari munsi y’imyaka 12 babujije kuzajya baza guterana bizatuma ubutaha babemerera kuko tuzaba twarushijeho gukaza ingamba”.

Bakomeje bavuga ko ahubwo bitinze ngo bibaye byiza kucyumweru  babafungurira byeruye kuko byatuma barushaho gusenga bagakomeza gusengera icyi cyorezo cya covid_19  nkuko twabibwiwe numwe mubaganiriye  na Royal FM Dusenge Patrick (amazina yahindumwe) yagize ati”nibyiza cyane kuko abahungu akenshi tutagira ibintu byokuvuga ngo usengeye murugo  iyo tubonye ihuriro dusengeramo cyangwa mur’usengero nabandi akenshi biradufasha kurusha uko twabyibwiriza twenyine ahubwo bagize vuba badufungurira ku cyumweru kuko twaritubikumbuye”.

Leta y’ u Rwanda yemeje ko insengero zongera gukora, gusa ivuga ko zizajya zifungurwa hamaze kugenzurwa ko hubahirijwe amabwiriza ya minisiteri y’ubuzima.

Nubwo insengero zafunguwe ariko ntibatangaje igihe nyirizina zizatangira gusengerwamo .