Kigali : Bamwe murubyiruko bavugako ubucyene bafite bwatuma batagera kubikorwa by’ubutwari

0
1519

Rumwe mu rubyiruko rutuye mu mujyi wa Kigali ruhamya ko ubucyene rufite butatuma rugera ku bikorwa by’ubutwari naho ababyeyi bakavuga ko hari urubyiruko rusiga ababyeyi babo mu byaro bakaza gushaka ubuzima ikigali bakavuga ko ntacyo watanga utaragihawe n’ababyeyi bawe nk’indagaciro nyayo.

Ibi babivuze mugihe kuri uyu wa mbere taliki ya 1 Gashyantare u Rwanda rwizihiza umunsi w’Intwari ku nshuro ya 27, hazirikanwa ibikorwa byaziranze ngo u Rwanda n’Abanyarwanda babeho mu mahoro n’ubwisanzure.

Mutware Didace yagize ati”Urabona muby’ukuri biragoye ko hari icyo nageraho pe kuko amafaranga ino yarabuze none se koko natanga nange ibyo ntafite? Ndebera nawe iki cyorezo cyaduteje ubucyene.

Mugunga Anastasi we yavuze ko ababyeyi benshi bahitamo kureka abana babo bakajya kwibana ikigali bakamara igihe kinini aho, kurusha uko babana n’ababyeyi babo ibyo byose babihuza bikaba aribyo bibatera kwishora mu ngeso mbi zitatutuma baba intwari nyazo.

Avuga kuri ibi Ministri w’urubyiruko n’umuco Madam Rosemary Mbabazi yasabye uru Rubyiruko kurebera kubarubanjirije bemeye guhara byose bakavana u Rwanda n’abanyarwanda mu icuraburindi, kandi ubu urugamba rutakiri u rw’amasasu ahubwo rukwiye no kwigaragaza mugihe u Rwanda n’isi bihanganye na covid 19.

Yongeyeho ko nubwo hari urubyiruko rudakora ibikwiye hari n’abandi bakoresha imbaraga zabo mu bikorwa byiza birimo ubwitange cyane cyane muri ibi bihe bigoye bya covid 19. Yongeyeho ko nka Leta Y’u Rwanda bakora byinshi kugira ngo n’abatarafata umurongo mwiza bawufate.