
Nyuma y’uko ibyemezo by’inama y’abaminisitri yateranye ku wa kabiri taliki 02 Gashynatare 2021 ikemeza amabwiriza arimo ko amashuri abanza, ayisumbuye na za kaminuza yaba aya leta n’ayigenga yo mu mujyi wa Kigali akomeza gufunga naho ayo muturere agakomeza gukora, bamwe mubarezi bafite impungenge z’uko abana bazasigana mu masomo.
Umwe mubarimu twataganiriye wigishiriza indimi mumujyi wa Kigali Nkurunziza Africa yagaragarije royal fm impungenge z’uko hari abana biga muntara ubu bunatangiye ibizamini bibanziriza ibyanyuma bisoza igihembwe cya kabiri mugihe abari mumujyi wa Kigali bibereye murugo nyamara aba bose bazahurira no kukizamini kimwe cya leta yaba ikiciro gisoza amashuri abanza umwaka wa gatandatu (P.6),ikizamini gisoza ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye umwaka wa gatatu (S.3)ndetse n’ibizamini bisoza ikiciro cya nyuma cy’amashuri yisumbuye umwaka wa gatandatu(S.6.
Nkurunziza Africa yagize ati” Twebwe imbogamizi nk’abarimu twagize, twagize ikibazo kukuba amashuri ari muri Kigali akomeje gufunga abo muntara bagakomeza kwiga, noneho twe tukabona ari ibintu bisa nkaho bitumvikana neza kuko ikibazo twagize niba barekuye abacuruzi bagakora numva nabo banyeshuri babrekuye bakiga bakurikiza amabwiriza, kuko niba bazakora ibizamini bimwe kandi barimo gusiganwa sinumva neza ukuntu ibyo bizamini bizaba bimeze”
Twashatse kumenya icyo ubuyozi bubivugaho tugerageza kuvugana n’umuyobozi w’agateganyo w’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB Dr. SEBAGANWA Alphonse mubutumwa bugufi atubwira ko hakirebwa uburyo bushoboka bwazakoreshwa kugira ngo hatagira umwana uhombera muri ibi bihe.
Mu itangazo Mineduc yashyize hanze ku Cyumweru taliki 17 Mutarama 2021 yavuze ko iki cyemezo kireba amashuri ya Leta n’ayigenga kandi kikazatangira kubahirizwa ku wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021.
Ni icyemezo Minisiteri y’Uburezi yavuze ko yafashe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19 cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.
Nyuma y’amezi asaga arindwi amashuri yari amaze afunze kubera COVID-19, mu Ukwakira 2020 nibwo Minisiteri y’Uburezi yafashe umwanzuro wo kongera gusubukura amasomo.
Ku ikubitiro, ku wa 2 Ugushyingo 2020, hatangiye abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu. Uwo munsi kandi hatangiye abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu.
Hatangiye kandi abanyeshuri bo mu mashuri y’Ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa Gatatu n’uwa Gatanu ndetse n’abo mu y’Inderabarezi bo mu mwaka wa Mbere n’uwa Gatatu.
Ikindi cyiciro ni icy’abanyeshuri batangiye igihembwe cya kabiri ku wa 23 Ugushyingo 2020. Muri iki cyiciro hatangiye abanyeshuri biga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, n’abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Mbere, uwa Kabiri n’uwa Kane.