Inkweto shya zakozwe na Kanye west zavugishije benshi

1
999

Umuhanzi kanye Omari West aherutse gushyira hanze ifoto y’Inkweto nshya zo mu bwoko bwa Yeezy zigiye gushyirwa hanze  zivugisha benshi kumbugankoranyambaga  kubera uburyo zikozemo.

Nyuma yo kwerekana izi nkweto benshi bazigereranyije n’ibitunguru abandi bavuga andi magambo menshi, yatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga bacika ururondogoro.

West  aheruka gushyira hanze amafoto y’izi nkweto ze avuga ko zigiye kujya hanze mu minsi ya vuba. Mu miterere y’izi nkweto, zigaragara ko ari umweru ariko zikaba zirimo imirongo myinshi yigoronzoye ndetse n’imbere hakaba hasongoye.

Umwe mu bakoresha Twitter yanditse ati “Ubu rero ngiye kwishyura $ 800 ngura ibitunguru bakase?”

Abandi bagereranyije izi nkweto n’amakaloni abandi batera urwenya bazigereranya na Viennetta ice cream itakiboneka muri Amerika. Umwe ati “Kanye West akumbuye cyane Viennetta ice cream, none yagerageje kuyikora mu nkweto na none.”

Ntabwo igihe zizamurikirwa n’ibiciro byazo birajya hanze gusa ubusanzwe inkweto ze ziba zigura hagati y’ama-euro 200 na 1000. Izi nkweto nshya za Kanye West zizaba zitwa YZY x D Rose yazikoze ku bufatanye na Derrick Rose uzwi cyane muri Basketball.

Comments are closed.