Indirimbo 5 nshya zagufasha gutangira icyumweru neza

0
1357

Bimenyerewe ko akenshi iyo impeshyi iyo itangiye cyangwa se ibyo abanyamujyi bita Summer, usanga rero muri icyo gihe igice cy’imyidagaduro byumwihariko abanyamuziki ndetse n’abakunzi bawo aba ari umwanya mwiza wo gusogongera uburyohe bw’umuziki uba ugezweho muri icyo gihe.

Nkuko tugeze ku munsi wa 20 w’intangiriro w’iyi mpeshyi abenshi bafata nk’umwanya mwiza w’umuziki, bityo rero hari indirimbo nshyashya zagufasha gutangira neza icyumweru, unaryoherwa ni impeshyi irimo n’inama y’abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza CHOGM.

5. Call Me Everyday ya Chris Brown na Wizkid

Ni indirimbo y’umuhanzi Christopher Maurice Brown uzwi nka Chris Brown yakoranye n’umuhanzi ukomoka muri Nigeria Wizkid, iyi ndirimbo ikaba iri kuri album ya Chris Brown yise BREEZY.

4.Ready Remix ya Bwiza na John Blaq

Ni nyuma yaho uyu muhanzikazi Bwiza ubarizwa muri KIKAC asohoye Ready ikanamamara cyane bitewe n’umwimerere ndetse n’ubuhanga ikoranye, uyu muhanzi ndetse n’abajyanama be bahisemo kuyikorera Remix mu gihugu cya Uganda, aho bahisemo gukorana n’umuhanzi ukomeye muri iki gihugu witwa Johnny Blaq. Ni indirimbo yakozwe na Santana sauce muri Hi5 Music.

3. Summer Love ya 1da Banton


1da Banton ni umuhanzi ukomoka muri Nigeria wammaye mu ndirimbo yitwa No Wahala, iyi ndirimbo ikaba iri muzaciye uduhigo ku mbuga zicuruza umuziki hirya no hino ku isi, aka rero muri iki cyumweru yarasohoye iyitwa Summer Love igaragaza impeshyi nk’igihe cyiza cyo kugaragaza urukundo byumwihariko ku bakundana.

Good Luck ya Ariel Wayz

Ni mugihe hari hashize iminsi itari micye havugwa urunturuntu kuri uyu muhanzikazi ndetse n’itsinda yabagamo rya Symphony Band bitewe n’indirimbo bari barakoranye nyuma bakaza kumukuramo, ibi ntibyahagaritse umushinga w’indirimbo uyu Ariel Wayz yarafite yitwa Good Luck, ifite amajwi ndetse n’amashusho anogeye ijisho ry’uyareba bitewe n’ubuhanga akoranye. Yakozwe na Santana Sauce mu buryo bw’amajwi naho amashusho akorwa na Gad.

1.Sinyoko ya Khalifan, Nel Ngabo na Riderman

Umuhanzi w’umuraperi Khalifan nyuma y’iminsi yaramaze adasohora indirimbo, muri iki cyumweru gishize yasohoye indirimbo yakoreye muri Kina Music, yise Sinyoko aho aba agaragaza ko isi yakwihinduka igihe cyose. Ni indirimbo yafatanyije na Nel Ngabo ndetse na Riderman. Ikaba yarakorewe amashusho na Gad.

Izi ni ndirimbo wakurikira kuri 94.3 Royal Fm, The Heartbeat of Kigali