
Umuhanzikazi , umukinnyi wa filime, umunyamideli, akaba n’umunyemari Robyn Rihanna Fenty wamamye nka Rihanna arikumwe n’umukunzi we umuraperi ASAP Rocky, bitabiriye ibirori ngaruka mwaka by’imideli bizwi nka Met Gala bambaye imyenda itangaje imeze nk’amashuka.
Iyi myabamabrire aba bombi batunguranyemo yatumye abantu benshi bavuga cyane ,cyane cyane kumbugankoranyambaga , aho nubwo hari abanenze ko bambaye nabi kandi bitabiriye ibirori by’imideli kurundi ruhande hari n’ababyishimiye ko ahubwo babambaye nkabagiye mubiriro by’imideli nyine kuko bambaye imyenda idasanzwe .
Iyi myenda aba bombi bagaragayemo abantu benshi bayigize urwenya bibaza impamvu bambaye gutya kandi ari abaherwe bakwambara imyenda yose bashaka. Ibi kandi nimugihe muri kanama uyumwaka aribwo Forbes Magazine isanzwe izwiho gukora intonde ziganjemo izivuga ku butunzi bw’ibyamamare yatangaje Rihanna nk’umuhanzikazi wa mbere ukize ku Isi, nyuma yo kwinjira mu rutonde rw’abatunze miliyari y’amadorali.