Impunzi ziri mu Rwanda zigiye gufashwa kwiteza imbere

0
1056

Ku bufatanye bwa Bank y’ isi na leta y’ u Rwanda binyuze muri Bank y’ iterambere BRD, na minisiteri ifite mu nshingano kwita ku mpunzi, hatangijwe umushinga ugamije kuzamura imibereho myiza y’ impunzi n’ abaturage baturiye ahantu haba inkambi z’ impunzi.

Muri uyu mushinga abaturage baturiye ahari inkambi z’ impunzi ndetse n’ impunzi ubwazo bazafashwa kugera ku mafaranga bashobora kwifashisha mu kuzamura imibereho yabo bihangira imirimo cyangwa bavugurura imishinga y’ ubucuruzi batangiye haba mu nkambi cg mu nkengero zayo.

Claire Karemera ukuriye ibikorwa by’ uyu mushinga wiswe Jya mbere muri BRD asobanura ko uyu mushinga uzakora hagamijwe ko ayo mafranga agera ku mpuzni n’ abaturiye inkambi z’ impunzi.

Mu kiganiro n’ abanyamakuru yagize ati : “Tuzajya dukorana n’ ibigo by’ imari ndetse na SACCO hanyuma nabo baze basabe nkunganire hano muri BRD hanyuma uwo wasabye inguzanyo ayihabwe hariho iyo nkunganire, nkubu umuntu uri mu turere 6 twatoranyijwe uzajya ashaka inguzanyo ya Miliyoni 5 azajya ahabwa inguzanyo ya 50%

BRD ivuga ko ibigo by’imari birimo amaBanki, Microfinances, na za SACCOs) byagize ubushake bwo gukorana n’uyu mushinga ufite ikigega cya Miliyoni 9 z’amadolari y’Amerika acungwa na BRD, bazajya bazana ubusabe bw’inguzanyo bitewe n’imishinga bazaba barakiriye yavuye mu nkambi no mu imiryango ikorana n’impunzi.


ivuga kandi ko ibigo by’imari byose bizasinyana amasezerano na BRD bizaba byemerewe gukoresha kuri ayo mafaranga. BRD ivuga ko kugeza ubu AEC (Inkomoko) niyo yamaze gusinya ayo masezerano ndetse na Bank y’ abaturage izasinya vuba.