Impamvu eshatu zishobora gutuma PSG isinyisha Messi

0
2033

Ikipe ya Barcelona na Paris Saint-Germain zigiye guhurira mu mikino ya Uefa Champions League, ariko mbere y’uko zihura haravugwamo amakuru ko Lionel Messi ashobora kwerekeza muri PSG Nk’uko ibitangazamakuru byo mu bufaransa bibitangaza.

Amasezerano y’uyu munyargentine azarangira mu mpeshyi y’uyu mwaka. Byinshi mu bitangazamakuru byo mu bufaransa byemeza ko bishoboka rwose ko uyu mugabo azasanga Neymar I Parc des Princes.

Ikinyamakuru L’Equipe cyagaragaje impamvu eshatu zishobora gutuma Messi yerekeza muri PSG.

  1. Kubera ko azaba asoje amasezerano ye muri FC Barcelona,azaba yemerewe kwerekeza aho ashaka.
  2. Kubera ko Neymar ashaka gukinana na we.

Kuva Neymar yava muri Fc Barcelona 2017 yerekeza muri PSG, hari amakuru yagiye avugwa ko Uyu munyaburezili yifuza kongera gukinana na Messi. Gahunda ya mbere yari iyo kongera guhurira i Barcelona, ariko ibyo bisa nk’aho bidashoboka bitewe n’uko ubukungu bw’iyi kipe budahagaze neza. L’Equipe isobanura kandi ko Messi yakwishimira gukorana na Mauricio Pochettino, Angel di Maria na Leandro Paredes.

3.Kuberako Mbappe ashobora kugenda. Kylian Mbappe amasezerano ye azarangira 2022 ariko bakaba bataravugurura ku bijyanye no kuyongera.Bivugwa ko PSG irimo gutekereza kumu gurisha mu gihe yaba yanze kongera amasezerano.