
Major, imbwa ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yatangiye kwitabwaho byihariye n’abaganga b’amatungo nyuma yo kuruma undi muntu.
CNN yatangaje ko kuri uyu wa Mbere ku gicamunsi aribwo iyo mbwa yarumye umwe mu bakozi b’ikigo kigenzura ibyiza nyaburanga muri Amerika, imurumira mu busitani bw’ibiro bya Perezida, White House.
Uwo mukozi imbwa yamurumye ari mu kazi, biba ngombwa ko abaganga bamwitaho byihariye.
Ushinzwe kuvugira umugore wa Joe Biden mu itangazamakuru, Michael LaRosa yabwiye CNN ko Major ikiri kumenyera muri White House ariyo mpamvu yasagariye uwo mukozi.
Imbwa ya Biden ifite imyaka itatu, umuryango wa Biden wayihawe mu 2018. White House yatangaje ko mu byumweru bibiri bishize yari yahawe imyitozo.
Tariki 8 Werurwe nabwo iyo mbwa yari yarumye umwe mu bakozi b’urwego rw’iperereza muri White House, biba ngombwa ko ajya kwitabwaho n’abaganga