Ikoranabuhanga: Ishemaryayo yakoze ikoranabuhanga ryakwifashishe mu nsengero muri ibi bihe bya Covid-19

0
1075

Jeanne Bovine Ishemaryayo wakoze Application yitwa E-Rinde izajaya ifasha kumenya umwirondoro w’ abantu baje mu rusengero, mu isoko n’ ahandi avuze ko bizacyemura gutakaza umwanya wandika abaje ndetse bigafasha no kumenya abaje naho baherereye.

Jeanne Bovine Ishemaryayo afite imyaka 26 y’ amavuko, avuga ko yatekereje iyi system mu rwego rwo gufasha kumenya, imyirondoro ya buri muntu wese uganye ahantu hahurira abantu benshi bidasabye ko yandikwa mu gitabo cyangwa ngo asige indangamuntu nko  mu rusengero,mw’isoko, ahantu baka servise  zitandukanye nahandi

Yagize ati:” Iyi system izajya ifasha kumenya imyirondoro ya buri muntu wese ( contact dressing) haba mu insengero ,mu isoko n’ ahandi batanga serivise zitandukanye mbese hahantu hose tujya bakadusaba ko indangamuntu cyangwa bakatwandika mu bitabo”.

Akomeza  avuga ko ubwo covid19 yazaga tukajya mugihe cya guma murugo aribwo yabonye igihe cyiza  cyo gukora iyi system yitwa E-Rinde no kuyinononsora, ubwo hafungurwaga insengero byamuhaye aho kuyishyirira mubikorwa  ,akomeza avuga izafasha cyane cyane munsengero kumenya imyirondoro yabaje gusenga kugirango mugihe hagize ugaragaweho covid 19 bibafashe guhita bamenya aho aherereye.

Yagize ati:” Bafunguye insengero  mbona yuko insengero ari ahantu heza hokuba nageragereza ya sisitemu ,sisitemu rero uko ikora ikoresha Sensor device twebwe twakoze kuburyo bubiri  hari kuba wakoresha tap ya android ya telefone yawe cyangwa wakoresha tap ya smart card twakoze “.

Iyi system ishimangirwa na bamwe mubatangiye kuyikoresha bavuga ko yatumye hatongera kubaho gu takaza umwanya bandika abaje gusenga 

Pastor  Mourice  w’urusengero rwa holly trinity kibagabaga yagize ati:”baduha amakarita noneho ikarita wajya uyizana ukayikoza kuka machine baduhaye kakayisoma  kagasoma wa mwirondoro wawe bigahita byibika ahantu ,icyogihe rero byaradufashije wamwanya twatakaza twandika  abantu bigatinda bakamara iminota myinshi ubu birihuta”.

Ni mu gihe mu Rwanda hashyizweho ingamba zo kwirinda covid 19 bityo igihe insengero zafungurwaga bazisabye ko zizajya zikurikiza amabwiriza yo kwirinda covid 19 yose ariko kandi hakiyongeraho kumenya buri muntu wese waje gusenga ndetse ni myirondore ye  .