
Ahanini iyo umwaka ugiye gutangira abantu baba bafite imigabo n’imigambi itandukanye bagiye kwinjirana muri uwo mwaka, muriyo migabo n’imigambi ariko ntihaba harimo yuko bakwitega ibibi byababaho nubwo ntagahora gahanze, ibyiza cyangwa ibibi byaza igihe icyo aricyo cyose.
Umwaka wa 2022 watangiye nk’indi yose isanzwe byumwihariko mu myidagaduro cyane ko n’icyorezo cya Covid-19 cyari gitangiye kugenza macye. Gusa kuri bamwe warabahiriye kugeza na magingo aya, ariko hari nabandi wabereye umuravumba bitewe nibyo bawuhuriyemo, byumwihariko uyu mwaka
hagaragaye itabwa muri yombi ry’ibyamamare bitandukanye hano mu Rwanda.
Itabwa muri yombi rya Ndimbati Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe nibwo hatangajwe amakuru ko Uwihoreye Jean Bosco wamenyekanye ku izina rya Ndimbati yakoreshaga muri filimi, akaba
yari n’umunyarwenya yatawe muri yombi.

Icyo gihe byabaye nyuma yaho umugore witwa Fridaus yagiye mu itangazamakuru agatangaza ko uyu Ndimbati yamusambanyije ataruzuza imyaka 18 y’ubukure, akanamutera inda, nyuma aza kubyara impanga ariko uyu Ndimbati ntiyagira ubufasha nta bucye amuha.
Ntihaciyeho igihe kinini kuko urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwahise rutangaza ko uyu Ndimbati bamutaye muri yombi , nkuko umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Murangira B. Thierry yaje kubitangaza.
Kuri ubu Ndimbati akaba yarakatiwe iminsi 30 y’agateganyo mu gihe ubushinjacyaha bugikusanya ibimenyetso ubwo ategereje kuburana mu mizi.
Itabwa muri yombi rya Prince Kid Ntibyafashe igihe cy’iminsi irenga 46 nyuma y’itabwa muri yombi rya ndimbati, Urwego rw’ubugenzacyaha RIB buba butangaje itabwa muri yombi ry’umuyobozi
wa Rwanda Inspiration Backup, Ishimwe Dieudone uzwi nka Prince Kid.

Uyu akaba yaramenyerewe mu bikorwa byo gutegura irushanwa ry’ubwiza rizwi nka Miss Rwanda, aho guhera 2013 ariwe warufite mu nshingano gutegura iri rushanwa.
Prince Kid yatawe muri yombi ashinjwa ibyaha bitatu birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Kugeza magingo aya Prince Kid yakatiwe n’urukiko rw’ibanze iminsi 30 y’agateganyo.
Ihagarikwa ku mirimo rya Edouard Bamporiki Hadaciye kabiri uwahoze ari Umunyabanga wa leta muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco Edouard Bamporiki aba ahagaritswe ku mirimo, mu itangazo ryashyizwe
hanze n’ibiro bya minisitiri w’intebe.

Nyuma y’amasaha macye Urwego rw’ubugenzacyaha RIB narwo rutangaza ko uyu Bamporiki afungiyewe iwe mu rugo aho akurikanyweho ibyaha birimo ruswa ndetse n’ibifitanye isano nayo,Iperereza rikaba rigikomeje, aho kugeza ubu ntamakuru mashya aratangwa nurwego rw’ubugenzacyaha kubyavuye mu iperereza.
tabwa muri yombi rya Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa Mu gihe hari hakivugwa amakuru atandukanye ku ifungwa ryitabwa muri yombi rije rikurikirana, hahise hasakara amakuru y’uko Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa nawe yatawe muri yombi.

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB bwatangaje impamvu y’itabwa muri yombi ry’uyu mukobwa bavuga ko ashinjwa icyaha cyo kubangamira iperereza no gukoreha impapuro mpimbano mugihe hari inyandiko zasohotse ziri mu mazina ya Miss Elsa, aho zahakanaga ko ntahohoterwa yigeze akorerwa igihe cyose yari ari mu irushanwa rya MissRwanda.
Uyu Miss Elsa ariko we mu mwanzuro w’urukiko wasomwe ku wa 25 gicurasi wanzuye ko afungurwa by’agateganyo akaburana ari hanze.
Abo bose twagarutseho haruguru ntanumwe urakatirwa n’inkiko, cyane ko bose bakiri ku minsi mirongo itatu y’agateganyo. Aho mu mibare yo muri minisiteri y’ubutabera igaragza ko hafi 43,000 byabari mu
magereze hirya no hino mu gihugu ari abafunze by’agateganyo batarakatirwa n’inkiko cg ngo baburane mu mizi.