Ibyo wamenya ku muryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza wa CommonWealth

0
462

Iminsi iri kubarirwa ku ntoki ntirenze 12 kugirango u Rwanda rwakire inama y’abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza izwi nka CHOGM ku nshuro ya 26, aho biteganyijwe ko izahuriza hamwe abakuru b’ibihugu birenga 54 by’abanyamuryango bayo.

Uyu muryango wa Commonwealth u Rwanda rumaze imyaka 13 rwinjiyemo nk’umunyamuryango mushya aho rwinjiyemo mu mwaka wa 2009, ariko rukaba rufite umwihariko w’uko nta mateka na macye ruhuriyeho n’ubwongereza ugereranyije n’ibindi bihugu biwurimo.

Patricia scotland Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth

Mu mateka y’uyu muryango agaragaza ko wahoze witwa Britsh Commonwealth Nation states nkuko ibihugu byawushize byari byawise. Nyuma mu 1949 nibwo waje kuvugururwa ubwo hanatangiraga kureberwa hamwe inyungu z’abagize uwo muryango bityo birangira bakuyeho ijambo “British”.

Mu rwego rwo kwirinda kubigaragaza mw’ishusho y’ubukoroni, ukaba umaze kuyoborwa n’abantu babiri aribo Umwami George wa kane, ndetse n’Umwamikazi Elizabeti wa kane ukiwuyoboye na magingo aya.

Kimwe mubyihariye kuri uyu muryango nuko ibihugu bigize uyu muryango byikubiye 1/3 cy’abatuye isi, by’umwihariko ubuhinde bwihariye kimwe cya kabiri cy’abatuye ibihugu bigize Commonwealth.
Bityo abaturage b’ibyo bihugu byose uko ari 54 baka basaga miliyali 2.4, kandi bihariye kuba benshi muri abo baturage ba Commonwealth bari munsi y’imyaka 30.

Kimwe mubindi by’ingenzi mubyo wamenya kuri Commonwealth nuko Umwamikazi w’ubwongereza Elizabeti wa kabiri ayoboye ibihugu 16 bibarizwa muri uyu muryango.

Birimo Jamaica,Barbados,Newzealand,ubwami bw’ubwongereza(UK) ndetse n’ibindi.
Mu byo wamenya ku ruhande rw’ubukungu muri uyu muryango nuko ubwongereza bwihariye igice kinini cy’ubukungu bugakurikirwa na Canada ndetse n’ubuhinde bibuyingayinga. Aho umusaruro mbumbe w’ubwongereza GDP y’igihembwe cya kane cy’umwaka wa 2021 ari Miliyoni 546,812 z’amapawundi.

U Rwanda byumwihariko rubaye igihugu cya kabiri muri afurika cyibashije kwakira
iyi nama nyuma ya Uganda yayakiriye mu 2007. Aho kuri ubu u Rwanda rugeze kure imyiteguro y’iyi nama aho mu gice cy’ibikorwaremezo bageze kucyigero cya 97% basoza imihanda itandukanye
izakorehwa mu gihe cy’iyi nama.

umujyi wa kigali witeguye kwakira inama ya 26 y’abakuru b’ibihuhgu bikoresha ururimi rw’icyongereza.

Iyi akaba ari inama kandi yitezweho kuzitabirwa n’abantu barenga 5000 bazaturuka mu bihugu binyamuryango bya Commonwealth. Hakazaba n’amahururiro atandukanye arimo ay’urubyiruko, abacuruzi ndetse n’abagore.
Byitezwe yuko muri iyi nama kandi hashobora kuzakirwa abanyamuryango bashya bazinjira, nkuko umunyamabanga wa Commonwealth Patricia Scotland aherutse kubitangaza mu kwezi gushize ubwo yari I Kigali.