
Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri amakipe arindwi yari amaze gukatisha itike ya 1/8 mu mikino y’Igikombe cy’Isi gikomeje kubera muri Qatar. Ni nako amakipe atanu yamaze gusererwa muri iri rushanwa riba mu myaka ine rigahuza ibihugu 32.

Amakipe yo mu itsinda rya mbere n’irya kabiri ni yo yakinaga kuri uyu w akabiri, tariki 29/11/2022. Uretse Qatar yari yaramaze gusezererwa ubwo yatsindwaga na Senegal ku mukino wayo wa kabiri, andi yose uko ari arindwi yari agifite icyizere cyo gukomeza muri 1/8.
Mu itsinda rya mbere, kuri Khalifa International Stadium Senegal yakoze ibyo yasabwaga itsinda Ecuador 2-1. Ismaila Sarr ni we wafunguye amazamu ku munota wa 44 ubwo yinjizaga neza penaliti. Ni nyuma y’uko yari akoreweho ikosa mu rubuga rw’umunyezamu wa Ecuador. Ecuador yongeye kugira icyizere cyo kuguma mu irushanwa ubwo Moisés Caicedo yishyuraga iki gitego ku munota wa 67.
Nyamara ibyishimo bya Ecuador ntibyamaze iminota myinshi kuko ku munota wa 70, myugariro Kalidou Koulibaly yishyuye iki gitego, umukino urangira bikimeze gutyo, Senegal ifata umwanya wa kabiri mu itsinda.
Senegal yaherukaga kurenga amatsinda mu 2002 ubwo igikombe cy’Isi cyaberaga muri Koreya y’Epfo n’u Buyapani. Icyo gihe umutoza wayo Aliou Cissé yari Kapiteni wa Senegal.
Kuri Al Thumama Stadium, u Buholandi bwatsinze Qatar 2-0 bya Cody Gakpo na Frenkie de Jong buzamuka bufite amanota arindwi, bunayoboye itsinda. Qatar yabaye igihugu cya mbere mu mateka y’igikombe cy’isi gisezerewe kidafite inota na rimwe.
Ikipe ya USA yahaye ibyishimo benshi barimo na Perezida.

Mu itsinda rya kabiri, Ikipe y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabwaga gutsinda Iran ngo ikatishe itike.
Ubwo aya makipe yaherukaga guhurira mu gikombe cy’isi, ibihugu byombi ntibyarebanaga neza muri Politiki. Iran yatsinze USA 2-1, i Tehran hataha ibyishimo.
Kapiteni Adam Tyler na bagenzi be bamwe na bamwe bari bataravuka, bahoreye igihugu cyabo batsinda Iran 1-0 cyinjijwe na Christian Pulisic mu gice cya mbere. ni inshuri ya 7 USA irenga amatsinda mu nshuro icumi yakinnye igikombe cy’isi.
Joe Biden, Perezida wa USA yari yagiye muri Leta ya Michigan gutangaza gahunda ye irebana n’ubukungu. Ubwo yari ari kuganira n’abantu batandukanye, Bruce Reed umuyobozi w’ibiro bya Perezida yamwongoreye ayo makuru meza maze Perezida Biden ahita afata indanguramajwi ayasangiza abari aho bose.
Amateka muri ruhago: Itsinda ry’abasifuzi b’abagore rigiye gusifura umukino w’igikombe cy’isi

Bwa bere mu mateka y’Igikombe cy’isi kuri uyu wa kane, itsinda rigizwe na’abasifuzi batatu b’abagore rizayobora umukino uzahuza u Budage na Costa Rica.
Iri tsinda rizaba riyobowe n’Umufaransakazi, Stéphanie Frappart uzaba afatanije na Neuza Back (Brazil) na Karen Diaz Medina (Mexico).
Frappart yabaye umugore wa mbere wasifuye UEFA Champions League muri 2020.
Hagati aho Umunyarwandakazi Mukansanga Salima arongera kuba ari umusifuzi wa kane ubwo u Bufaransa buza kuba bukina na Tunisia kuri uyu wagatatu kuri Education City Stadium. Ni umukino uri buyoborwe na Matthew Conger (New Zealand) nk’umusifuzi wo hagati.