
Kim Kardashian umugore wa Kanye West umwe mu baraperi b’ibyamamare bubashywe muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ndetse muri iyi minsi urimo kugerageza kwiyamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ku bibazo byo mu mutwe bivugwa ku mugabo we umaze iminsi yandika amagambo kuri Twitter agatera benshi kumwibazaho..
Abinyujije kuru kuta rwe rwa Instagram, Kardashian yanditse ati “Nk’uko benshi muri mwe mubizi, Kanye West afite ibibazo byo mu mutwe bituma avuga nabi rimwe na rimwe abantu bakibaza ko abiterwa n’ubugome, kandi ntaho amagambo ye aba ahuriye n’ibikorwa. Ni byo bita ‘bi-polar disorder”.
Kadashian akomeza agira ati “Umuntu wese ufite icyo kibazo cyangwa afite umuntu wa hafi ye ufite icyo kibazo, murabizi ukuntu bigora kubyakira, ni umuntu w’umuhanga ariko unagoye cyane, kuko amagambo ye ntakunze kujyana n’ibyo aba agambiriye.
Muri ubu butumwa Kardashian yanditse kuri uyu wa gatatu tariki 22 nyakanga 2020, yavuze ko atigeze yifuza kuvuga uburyo ibibazo byo mu mutwe byazonze umugabo we byagize ingaruka mu muryango wabo, kubera ko atashakaga ko bigira ingaruka ku bana babo, kandi akazirikana ko umugabo we afite uburenganzira ku kutavogerwa mu birebana n’ubuzima bwe.
yakomeje agira ati “ Ariko uyu munsi nifuje kugira icyo mbivugaho kubera ko abantu bakomeje kumuha akato no gufata uburwayi bwe uko butari, abazi iby’ubwo burwayi cyangwa iyo mwitwarire igoranye bazi neza ko umuryango ntacyo ushobora kubikoraho keretse iyo ufite icyo kibazo akiri umwana”.
“Abantu batazi ibirebana n’icyo kibazo usanga akenshi ari bo bacira umuntu urubanza kandi ntibumve ko umuntu ufite icyo kibazo, ahubwo aba akeneye na we kugira uruhare mu nzira yo kumufasha gukira n’ubwo inshuti n’umuryango ntako baba batagira”. Kim Kardashian
Kardashian West yamokeje avuga ko umugabo we abantu bakomeje kumwikoma kubera ko ari icyamamare no kuba hari igihe imyitwarire ye itera kumwibazaho, ariko asaba abantu kumwumva no kutamutererana.
Kardashian ndetse akemeza ko kuba Kanye West ari icyamamare, ukongeraho ko ari umwirabura, utaretse n’ikibazo yatewe n’urupfyu rwa nyina, byose ngo bimukoraniraho bikamutera kugira imyitwarire ituma bamwe bamufata uko atari kandi nyamara ngo ari umuntu w’umuhanga, ushyira mu gaciro kandi uhora agerageza kugera kuri byinshi, nubwo bigeraho bikazamba kubera ko hari igihe amagambo ye anyurana n’imigambi aba afite.
Mugosoza ubu butumwa bwe ,Kim yasoje asaba itangazamakuru n’abaturage kugerageza kumva umuryango we no kuwushyigikira kugira ngo ubashe gusohoka muri ibyo bibazo.