
u Rwanda rwakiriwe nk’umunyamuryango mushya w’ikigo cya IVI ( International Vaccine Institute), nk’ ikigo gifite mu nshingano, kuvumbura, gukora ndetse no gutanga inkingo zizewe kandi zihendukiye abazikenye ku isi hose.
Mumpera ziki cyumweru gishize nibwo I Seoul muri Koreya Y’epfo habereye umuhango wo kuzamura ibendera ry’u Rwanda nk’ikimenyetso cyo kurwakira muri iki kigo, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe muricyo gikorwa na ambasaderi warwo muri Koreya y’Epfo, madamu Yasmin D. Amri Sued ubwo yazamuraga ibendera ry’u Rwanda.
Nkuko Dr. Jerome Kim, Umuyobozi mukuru wa IVI, yabigarutseho mu kiganiro yatanze agaragaza amahirwe ari mukugira abafatanyabikorwa nk’u Rwanda. Aho Dr. Kim yanagaragaje ko yishimiye imikoranire igiye gutangira y’u Rwanda na IVI, ati” Twishimiye ubufatanye bwacu nka IVI ndetse na guverinoma y’u Rwanda, kimwe n’imikoranire ya hafi nka IVI n’umugabane wa afurika ndetse n’uburayi,
tukaba tunarangajwe imbere gufatanyiriza hamwe mu bushakashatsi kundwara zandura, iterambere ry’inkingo ndetse no gushakira hamwe igisubizo ku byorezo.”
Mu ijambo rya minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Ngamije Daniel yatangaje ko igihugu cyasabye kwinjira muri IVI hashingiwe ku cyerekezo cy’iki kigo, ashimangira ko ubufatanye bw’Isi yose mu gutuma inkingo ziboneka kandi zikagera kuri bose nta busumbane ari inzira nziza yo kurandura ibyorezo no
kwimakaza gahunda nziza y’ikingira ku migabane yose.
Ati “Kugera kuri iyo ntego, hakenewe ko buri gihugu gifashwa gushora imari mu kubaka ubushobozi bw’abantu, urwego rw’ubuzima n’ibikorwaremezo. Inkunga y’abafatanyabikorwa nka Gavi, Unicef, IVI n’abandi, izadufasha kugera kuri iyo ntego”.
Ambasaderi Sued yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwigira kuri IVI nk’umuryango usanzwe ufite ubunararibonye n’ubumenyi kandi rwiyemeje gukorana umurava kugira ngo rugere ku ntego yarwo.
U Rwanda rwinjiye muri IVI rwiyongera ku bindi bihugu 38 ndetse Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS).
U Rwanda rukaba rufite uruhagarariye mu nama y’ubutegetsi ureberera inyungu zarwo ari we Dr Leon
Mutesa watangiye imirimo ye kuwa 28 Gicurasi 2022.