
Mu minsi ishize havuzwe ikibazo cy’ amazi mabi atangwa n’ ikigo cy’ amazi isuku n’ isukura, kuri ubu WASAC iravuga ko yakivugutiye umuti iki kibazo.
Ibinyujije kuri twitter WASAC yanditse iti ” Itsinda ry’abatekinisiye ryoherejwe rivuye i Kigali kuri ‘Laboratoire’ nkuru ya WASAC, ryasanze hari ibisigisigi by’imitunganyirize y’amazi (particules) biri mu miyoboro y’amazi guhera ku ruganda, ku bigega kugera mu baturage”
WASAC ivuga ko hafashwe umwanzuro wo koza imiyoboro yose igera ku baturage, no gusukura za mubazi kugira ngo icyo kibazo gikemuke burundu.
Yanditse kandi iti “Imbaraga nyinshi zashyizwe mu gukemura icyo kibazo kuburyo ubu amazi agera ku kigega cya Mpare asa neza. Tubashimiye ko mukomeza kudufasha muri iki gikorwa”
Mu minsi ishize iminsi abaturage bo mu mujyi wa huye no mu nkengero zawo bavuga ko bagerwaho n’ amazi asa nabi kumarobine.