
Urubyiruko 216 rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ruzwi nka Rwanda Youth Volunteers in community policing baturutse mu ntara y’amajyaruguru basoje amahugurwa bari bamazemo icyumweru biga ku burere mbonera gihugu, mu ishuri rya PTS (Police Training School) I gishari mu karere ka Rwamagana.
Ni amahugurwa yasojwe kuwa gatatu tariki 8 kamena, aho u muhango wo kuyasoza witabiriwe n’umuyobozi mukuru wa polisi IGP Dan Munyuza, ndetse na guverineri w’intara y’amajyaruguru Dancilla Nyirarugero.
Akaba ari amahugurwa yibandaga mu gusobanurira uru rubyiruko indangagaciro z’igihugu zirimo, gukunda igihugu, ubutwari ndetse no gukunda umurimo Uru rubyiruko kandi rwagararijwe uruhare rwabo mu gukemura ibibazo bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage mu midugudu y’abo, umutekano w’abaturage banarwanya ibyaha, indangagaciro mu baturage, guhanga imirimo no guhanga
udushya ndetse no kwishyiriraho intego mw’ikoranabuhanga n’itumanaho.
IGP Dan Munyuza, yibukije uru rubyiruko rw’abakorerabushake, uruhare rwabo mu kurwanya ndetse no gukumira ibyaha Yasabye cyane cyane byumwihariko abaturiye uturere twegereye umupaka
turimo Gicumbi, Burera na Musanze, gushyiramo ingufu barwanya ibyaha byambukiranya umupaka birimo magendu ndetse n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.
Yabasabye kandi gukoresha ubwenge bwabo bafite ndetse n’ubushobozi mu guhindura igihugu, birinda kandi banakumira iterabwoba n’ubuhezanguni, “ Muri bato, mufite imbaraga, murajijutse kandi mufite n’ibitekerezo byiza leta yanyu yakumva ikabiha agaciro”.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru kandi yashimiye uru rubyiruko rw’abakorerabushake uruhare bagira mu iterambere ry’abaturage Aho yabasabye kubafasha gushyira mu bikorwa imihigo iyi ntara yihaye, “Turabasaba gufasha Intara y’Amajyaruguru gushyira mu bikorwa imihigo yayo mu bikorwa byose by’iterambere n’umutekano”.
Richard Kubana, umuyobozi ushinzwe urubyiruko rw’abakorera bushake muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, agaragaza ko intego yaya mahugurwa yagezweho, “Igisigaye ni kuri wowe ni gusangira ubumenyi bunini kandi bwingenzi wabonye hamwe nabagenzi bawe”.
Kuri ubu mu rwanda hari urubyiruko rusaga 500,000 rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha, hirya no hino mu gihugu.