
Kuba ubutumwa buba buri mugihangano buba bwatambutse kuburyo bugaragara ,ni imwe mumpamvu benshi mubareba izi filimi bahurizaho ,bavuga ko bumva ntakibazo kirimo kuba muri filimi nyarwanda zirigusohoka muri iyiminsi cyane cyane izica kurubuga ruzwi nka youtube zigaragaramo amashusho y’urukoza soni .
ibi byavuzwe na bamwe mubareba izi filimi baganariye na royal FM
Kamanzi Patrick( amazina yahinduwe) yagize ati :”gukina muri filimi bari mugitanda ,ukabona birekuye bakaba basomana njye numva ntakibazo kirimo”.
Umutoni Rosine (amazina yahinduwe) yagize ati:”ikigenzi umuntu abayayikoreye ni ugutambutsa ubutumwa kandi buba bwatambutse bunumvikana rero numva ntakibazo kirimo kandi nubundi ibi barigukina nibisanzwe no muyandi ma filimi bibamo ahubwo mbona ari ugutera imbere”.
Kalisa Innocent( amazina yahinduwe )yagize ati:”izi nizo zicuruza kuko zirebwa na bantu benshi kandi erega zirabinjiriza kandi zirabatunze”.
Kurindi ruhande ariko umuyobozi wa Federasiyo ya Sinema mu Rwanda yakebuye abayobotse iyo nzira mugukora izo filimi avuga ko bagakwiye gutanga ubutumwa babanje kureba sosiyete babugeneye yongeraho ko hari nubundi buhanga bukoreshwa ukerekena igikorwa cyabaye ariko utabyerekanye birambuye.
John kwezi kumurongo wa telefoni ubwo yaganiraga na royal fm yagize ati:”icyo nabwira abahanzi ba sinema mu Rwanda nuko bagomba kumenya abo bahangira ,bakamenya buryoki bagomba gutangamo ubutumwa bwabo mu mashusho bakora hari nubuhanga bubamo kuburyo ushobora kwerekana ko umuntu yari mugikorwa runaka ariko utabyerekanye birambuye..
Mu minsi ishize Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Bamporiki Edouard, yamaganye abahanzi baririmba indirimbo zirimo ibishegu ndetse agaragaza ko ari ingeso mbi yadutse mu muziki.ibi arinabyo benshi bakomojeho bavuga ko nubwo abivuze mubanyamuziki ariko no muruhando rwa sinema birimo kandi birikurushaho gufata indi ntera.