
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Comissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avugana na 94.3 Royal fm yavuze ko nubwo cyorezo cya covid 19 kibangamiye abantu haba mu mikorere n’imigenzereze ariko bidakwiye ko abantu bakwiye kubeshya no kubeshyera u rwego
Akomeza avuga ko hari abitwaza ko kuba bandika kumbugankoranyambaga zose by’umwihariko twitter police igahita ibasubiza bitakabaye urwitwazo bakandika ibyo biboneye atari ibyo.
Avuga ko police ikwiye gusubiza ibibazo nyabyo bifasha abaturage idakwiye biba byabajijwe ku mbugankoranyambaga by’ umwihariko Twitter.
Ati ’Hari n’abandika kuri izo mbugankoranyambaga barangiza bagasiba ariko police iba yabibonye ndetse n’abayikurikira’
Avuga ibi yahise akomoza no ku musore w’imyaka 26 Hamuli Ruben akurikiranweho kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 uyu yafashwe atambaye agapfukamunwa ku cyumweru tariki ya 12 Nyakanga nyuma akandika ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Twitter avuga ko yafashwe arengana. Uyu Yafatiwe mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu..
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Comissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha akorerwe iperereza akorerwe idosiye nyuma aburanishwe
Hamuli amaze kwerekwa ubutumwa yanditse yemeye icyaha ndetse anagisabira imbabazi. Avuga ko yabitewe n’imyumvire mike ndetse n’umujinya kuko atatekereje ku ikosa yakoze ahubwo akumva ko abapolisi bamurenganyije. Yanavuze ko yabikoze mu rwego rwo kwirengera mu kazi ke kugira ngo abakoresha be bamwohereje gufata amashusho y’ubukwe batazamufata nabi.
Itegeko no 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ingingo ya 39 ivuga ko Umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).
Manzi Gato Felecien