
Nyuma y’uko tariki ya 25 uku kwezi Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo gitegeka imidugudu itandatu yo mu turere tubiri two mu Mujyi wa Kigali kujya muri gahunda ya ‘Guma mu Rugo’ mu gihe cy’iminsi 15, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 hari bamwe mubaturage bo muri iyi midugudu bari batangiye gutaka iibereho mibi kubera kutabasha gukora uko bisanzwe.
Bamwe muri aba baturage ni abo mu mudugudu wa Ngaruyinka mu murenge wa Kinyinya, gusa aba ngo batangiye guhabwa ibyo kurya.
Kugicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri mu murenge wa kinyinya mu mudugudu wa Ngaruyinka nibwo abaturage batangiye guhabwa ibiribwa murwego rwo kubafasha kuko ubu bari muri gahunda ya Guma mu rugo.
Tuvugana na Habiyambere jean Mary Vienny uyobora uyu mudugudu yagize ati “ Ubu tuvugana turi kugenda urugo ku rundi duha ibyo kurya ababicyeneye, hari habanje ibikorwa byo kubabarura ndetse no kwihutira kubapima no kubakurikirana ngo harebwe abanduye inzego zibishinzwe zibikurikirane”
Umuturage wari wabwiye Royal fm ko muri uyu mudugudu hari ikibazo cyigabanuka ryibyo kurya kubaturage bamwe na bamwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.
Mu masaha yigicamunsi yatubwiye ko noneho ku gicamunsi bari guhabwa ibyo kurya.
Yagize ati “Mu ma saa cyenda nanjye nari mvuye gufata ibiribwa umuvandimwe yari yampaye ngo dusranganye niho menyeye ko abayobozi bari gutanga ibyo kurya”
Ku ruhande rw’ ubuyobozi buhumuriza abaturage ko gushyirwa muri gahunda ya Guma mu rugo ntashyano riba ryaguye ahubwo ikingenzi ari ukwirinda bakurikiza Ingamba zo kwirinda covid-19.
Iyi gahunda ya gumamurugo yongeye gushyirwa mubikorwa nyuma yuko Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ibipimo byafashwe kuva tariki ya 03 uku kwezi kugeza taliki ya 24 muri Kigali hakagaragara abantu 34 banduye COVID-19, muri abo 25 bose baturukaga mu midugudu itandatu yo muri Kicukiro na Nyarugenge.