
Umubare w’abahitanwe n’iturika ry’ibisasu mu kigo cya gisirikare muri
Guinea Equatoriale umaze kugera kuri 98 naho abagera kuri 600 ni bo
bamaze gukomereka.
Kuri iki cyumweru ni bwo humvikanye ibisasu biremereye biturika inshuro enye byungikanya.
Haje gutahurwa ko byatewe n’umuriro waturutse mu mirima y’abaturage baturiye icyo kigo cya gisirikare. Perezida w’iki guhugu, Teodoro Obiang Nguema yavuze ko iri turika ryatewe n’uburangare ku basirikare basanzwe bashinzwe kwita ku twaro ziremereye.
Ministeri y’ubuzima yahise isaba abakorerabushake gutanga amaraso
byihutirwa, ibikorwa byo gushaka imirambo byakomeje, inzu zo muri ako
gace zagiye hasi, Leta yasabye ubufasha bw’ibihugu mu guhangana
n’ingaruka z’iri turika.
Ministri w’ububanyi n’amahanga wa Espagne, Arancha Gonzalez abinyujije
kuri Twitter yavuze ko igihugu cye kigiye kohereza ubufasha bwihuse muri
Guinea Equatoriale.