
Zayn Malik wamamaye mu itsinda rya One Direction yifashishije urubuga rwe rwa Twitter, yagaragaje ibyishimo by’ikirenga yagize nyuma yo kubyarana na Gigi w’imyaka 25..
Zayn w’imyaka 27 y’amavuko yavuze ko umwana wabo w’umukobwa ameze neza, ari mwiza kandi ko afite ubuzima bwiza. Avuga ko bitamworoheye neza kuvuga uko yiyumva.
Ati “Urukundo mfitiye uyu mwana w’umukobwa rurenze intekerezo zanjye. Nishimiye kumumenya, kumwita uwanjye. Nishimiye ubuzima ngiye gutangirana nawe.” Mu ifoto y’ibara ry’umweru n’umukara, Zayn Malik agaragara yahuje ikiganza cye n’icy’umwana we.
Nyuma y’uko mu 2018 bitangajwe ko aba bombi batandukanye bitewe no kutumvikana kwavutse hagati yabo, Urukundo rwa Gigi na Zayn rwongeye gushora imizi mu Ukuboza 2019,.
Bombi batangiye gukundana mu 2016. Zain Javadd Malik [Zayn Malik] ni umuhanzi w’umwongereza w’umuririmbyi wavukiye ahitwa Bradford, akaba umwe mu bahatanye mu irushanwa ry’umuziki The X Factor mu 2010.
Yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Dust till Dawn’ yo mu 2018, ‘I Don’t wanna Live Forever’, ‘PillowTalk’ yo mu 2016 n’izindi.
Gigi HADIDI we ni umyamideli ukomeye muri leta zunze ubumwe z’Aamerica ndetse no kw’isi muri Rusange .