
Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba amaze gushyiraho minisitiri w’intebe w’umugore bwa mbere mu mateka y’igihugu cya Gabon nibwo igize minisitiri w’intebe umugore
Aje asimbura minisitiri w’intebe waruriho witwa Julien Nkoghe Bekale washyizweho 12/Mutarama /2019 na perizida nubundi wa Gabon Ali Bongo Ondimba .
Rose Christiane Ossouka Raponda n’umugore wimyaka 56 yize mubijyanye n’ubukungu n’imari mukigo cyitwa Gabonese Institute of Economy yibanda cyane mu bijyanye n’imari
Rose Christiane Ossouka Raponda 2012 yabaye Ministiri ushinzwe imari na buji (budget Minister) ninawe wabaye umugore wa mbere ubaye meya (moyor) wa capital Libreville in 2014 anaba kandi umukandinda wishyaka rya Bongo’s Gabonese Democratic Party (PDG).
Mu nyandiko perezida yanditse avuga ko mu nshingano ze harimo no kwita kumutungo wa Gabon ndetse no kongera kuwuzamura nubufasha buzakenerwa hagendewe kuri cyorezo cya covid 19.
Amafaranga peteroli (aya mavuta) yubwayo yinjizaga yaragabanutse cyane bitewe ningaruka za coronavirus kubucuruzi bwayo.
Rose Christiane Ossouka Raponda abaye minisitiri w‘intebe asimbuye Julien Nkoghe Bekale wimyaka 58 warumaze umwaka urenga ari minisitiri w’intebe wa Gabon.