
Hari Radio yo muri Espanye yitwa Cadena Ser yanditse ko Lionel Messi yahagaritse ibiganiro byamuhuzaga n’ ikipe ya Barcelona byari bigamije kumwongerera amasezerano, ibi ngo yabikoze nyuma y’uko bivuzwe ko Messi ari we nkomoko y’ ibibazo n’ umwuka mubi muri iyi kipe.
Iyi Radio iri mu zikomeye muri Espanye ivuga ko Messi ababajwe n’ibintu bitari bike bivugwa mu ikipe ye ya Barcelona muri kino gihe.
Umunyamakuru wacu wa sport Claude Hitimana ukurikiranira hafi shampiona yo muri Espanye avuga kuri ibi agira ati : “ Messi agejeje imyaka 33, kimwe n’abandi bakinnyi bakomeye kandi bahetse Barcelona bari mu myaka y’ubukure kandi ubuyobozi nta gahunda igaragara yo gusimbuza abakuze ngo bazakomeze kugira ikipe y’ubukombe mu bihe bizaza; ibyo bishobora kumusunika akigendera. Ikindi ni uko academie ya Barca ari yo La Masia ntigitanga Abakinnyi beza mu ikipe nkuru nk’uko byahoze mu minsi ishize, ubu abo itanga ni bacye kandi na bo babagurisha mu yandi makipe, iki cyiyongeraho ko hari bamwe mu batoza b’iyi kipe batari kumvikana na Messi muri iyi minsi, Ibyo byose rero bishobora kumusunika akigendera.”
Gusa ku rundi ruhande hari abavuga ko ibiri kuba kuri Messi ari ibisanzwe kuko adakunze kubana neza n’ abandi ariko mu by’ukuri ataragera igihe cyo kuva muri iyi kipe.
Mu babibona gutyo harimo Umunyamakuru wacu ukora mu ishami rya sport Augustin Bigirimana avuga ko ibi no myaka yashize byavuzwe ariko mu by’ ukuri bigasiga agumye muri FC Barcelone.
Nubwo bimeze gutyo ariko Perezida w’ ikipe ya Barcelone Josep Maria Bartomeu we aherutse kubwira BBC sport ko yizera ko Messi azarangiriza Urugendo rwe mu mupira w’ amaguru muri FC Barcelone.
Messi nta yindi kipe yakiniye mu buryo bwa kinyamwuga usibye FC Barcelone. Mu bakinnyi basigaranye muri Barcelona bavanye muri academie ya La masia harimo Sergio Busquet na Gerard Pique na bo bageze mu myaka y’ubukure nk’iya Messi.
Lionel Messi, ni we mukinnyi umaze gutwara ibihembo byinshi ku isi nk’umukinnyi mwiza w’umwaka(Ballon d’or) aho kugeza ubu afite 6 harimo n’icyo yatwaye umwaka ushize, akaba akurikirwa n’umukeba we w’ibihe byose Christiano Ronaldo ufite Ballon d’or 5.
Habineza Fiston Felix