
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, bwakiriye ibaruwa ya Minisiteri ya Siporo ibemerera gusubukura amarushanwa ihita ihamagara abakinnyi icyenda bagomba gutangira imyitozo yo kwitegura GRAND PRIX CHANTAL BIYA 2020 .
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Ugushyingo 2020, nibwo Ubunyamabanga bw’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, bwabonye iyi baruwa ibaha uburenganzira bwo gutangiza amarushanwa.
Mu nama y’Inteko rusange y’iri shyirahamwe yateraniye Hilltop kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, ubuyobozi bwa FERWACY bwari bwatangaje ko biteguye gusubukura amarushanwa igisigaye ari uruhushya ruva ku babishinzwe.
Nk’indi imikino yose mu Rwanda no ku isi muri rusange, umukino w’ amagare wari warahagaritswe n’icyorezo cya Covid-19, gikomeje kuyogoza isi muri rusange.
Mu Rwanda haherukaga kubera isiganwa ry’amagare Tariki 23 Gashyantare 2020kugeza Tariki 1 Werurwe 2020 Icyo gihe yari Tour Du Rwanda
Nyuma yokwemerwa gutangira ibikorwa bya siporo FERWACY yahise ahamagara abakinnyi 9 murwego rwokwitegura irushanwa mpuzamahanga rya GRAND PRIX CHANTAL BIYA 20202 aribo :
1. MUGISHA moise wa SAC
2. HABIMANA jean Eric SAC
3. NSENGIYUMVA Shem SAC
4. MUNYANEZA Didier BENEDICTION IGNITE
5. UHIRIWE BYIZA Renus BENEDICTION IGNITE
6. MANIZABAYO Eric BENEDICTION IGNITE
7. BYUKUSENGE Patrick BENEDICTION IGNITE
8.MUGISHA Samuel Individuel
9. ARERUYA Joseph Individuel