FARG imaze kugaruza 2/3 by’ amafaranga yarihiye abanyeshuri ba baringa.

0
927

Ubuyobozi bw’ ikigega cyigenewe gutera inkunga abarokotse Jenocide yakorewe abatutsi batishoboye FARG buravuga ko bumaze kugaruza 2/3 by’ amafaranga yahabwagaga ibigo by’ amashuri hishyurirwa abanyeshuri babaringa FARG itabizi.

Ni kenshi hagiye havugwa abanyeshuri babaringa bishyuriwe n’ ikigega cyigenewe gutera inkunga abarokotse Jenocide yakorewe abatutsi batishoboye FARG mu mashuri yisumbuye n’ azakaminuza.

Kuri ibi umuyobozi w’ iki kigo ucyuye igihe Theophile Ruberangeyo avuga ko mu gihe yayoboraga iki kigo hashyizwe imbaraga mu gukirkana ababigizemo uruhare ndetse aya mafranga akaguruzwa.

Yagize ati : “Ni ibigo by’ amashuri byo mu turere twa Rubavu na Ruhango, Nyabihu, na huye ariko ntabwo birenga ibigo umunani, ikindi navuga ni uko 2/3 byayo mafranga yari yarigise muri ubwo buryo yagarujwe kandi twari twabaze arenga million 83 yari yarishijwe muri ubwo buryo kandi haracyakurikiranwa abandi batarayagarura.”

Umuyobozi mushya w’ iki kigega Julienne Uwacu avuga ko iki  kibazo kiri mu byihutirwa azashyiramo imbaraga.

Aha hari mu muhango wo guhererekanya ububasha hagati ye nuwo asimbuye Theophile Ruberangeyo.

Yagize ati : “ Gahunda ihari ni uko umuntu wese wahawe ibyo adafitiye uburenganzira cyangwa akagihabwa mu buriganya azakurikiranwa n’ ubutabera kuko amategeko arahari”

Ku rundi ruhande, umuyobozi Mukuru wa FARG ucyuye igihe kandi avuga ko usibye ikibazo cyo gukomeza kugaruza amafranga yarihiwe abanyeshuri babariinga hari kandi n’ ikibazo cy’ ubushomeri  ku banyeshuri barangije kwiga ku buryo hari n’abaza gusaba icumbi.