EAC: Dr. Amina C. Mohammed ntari muri babiri bazatorwamo uzayobora WTO

0
927

Umuryango Mpuzamahanga wita ku bucuruzi, World Trade Organization, WTO wamaze gutangaza abakandida babiri bari guhatanira kuwuyoyora bose bakaba ari abagore, umwe akaba ari umunyanijeriya Ngozi Okonjo-Iweala ndetse na Yoo Myung ukomoka muri koreya yepfo.

Aba bakaba batarimo, Dr. Amina C. Mohammed umunyakenya wari wakomeje gushyigikirwa cyane na Kenya n’ ibihugu byo mu karere.

Ndetse mu minsi ishize, Ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bwatangaje ko ibihugu bigize uyu muryango byose byahisemo gushyigikira mugenzi wabo ukomoka muri Kenya, Dr. Amina C. Mohammed, uri guhatanira kuyobora uyu muryango.

Kugeza ubu uyu muryango nturayoborwa n’ umugore, bikaba byitezweko azaba ari agashya ariko cyane cyane abaye ari umunyafurika abakurikiranira hafi ibyubukungu bakavuga ko byafasha kuzamura ubukungu bwuyu mugabane binyuze mu kuzahura ubucuruzi ugirana nindi migabane.

Biteganyijwe ko uwatsinze azatangazwa mu kwezi gutaha.