
Leta y’ u Burundi yatangaje ko nta deni ry’ imyaka 4 bufitiye umuryango w’ ibihugu bya Afurika y’ uburasirazuba, nkuko biherutse kuvugwa mu itangazamakuru.
Mu Kiganiro n’ abanyamakuru kuri uyu wa mbere, Minisitiri ushinzwe uyu muryango mu Burundi Ezechiel Nibigira yatangaje ko ideni rihari ari iry’ umwaka umwe kandi u Burundi buzayishyura hatabayeho gukererwa nkuko bisanzwe.
Inkuru ivuga ku ivanwa ry’ uburundi muri uyu muryango yasohotse mu minsi ishize ivuga ko hatagize igihinduka ibihugu by’ u Burundi na Sudan Yepfo bishobora gukurwa mu muryango w’ ibihugu byo muri afurika y’ uburasirazuba EAC kubera kutuzuza inshingano.
BBC iherutse kwandika ko bishoboka ko umwanzuro ku gukurwa muri uyu muryango ushobora kuzava mu nama itaha yabakuru bibihugu bigize uyu muryango.
Ubusanzwe ibihugu bigize uyu muryango aribyo Kenya, Rwanda, Tanzania and Uganda uburundi na sudan yepfo bose bakaba bagomba gutanga umusaznu wa million 8 z’ amadorali buri mwaka.
Gusa hari amakuru avuga ko uburundi bumaze imyaka 4 budatanga uyu musanzu mu gihe sudan yepfo yo ifite ibirarane bya million 10 zamadorali.
Dr Ismael Buchanan, Umwarimu n’umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda akaba akurikirana Politike Mpuzamahanga yabwiye Royal Fm ko kuba igihugu cyava mu muryango nkuyu bigoye ariko ko iyo uvanywemo nk’ igihugu bigukururira ibihombo ndebe ibi bihombo bikabageraa mu muryango muri rusange.