
Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yatangaje gahunda ye yo gusoza ubushyamirane bumaze amezi hagati ye n’uwo yasimbuye Joseph Kabila.
Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo ku cyumweru, Tshisekedi yavuze ko agiye gushyiraho umutegetsi wo gufasha gushyiraho urugaga rushya rw’ubwiganze mu nteko ishingamategeko, isanzwe yiganjemo abayoboke ba Bwana Kabila.
Yavuze ko bibaye ngombwa yiteguye gusesa inteko ishingamategeko yose.
Mu minsi ya vuba ishize, umunyamabanga mukuru wa ONU/UN n’umukuru w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika (AU) bavuze ko batewe impungenge n’ubushyamirane bukomeje kwiyongera hagati y’abashyigikiye Bwana Tshisekedi na Bwana Kabila.
Hashize hafi imyaka ibiri Bwana Tshisekedi ageze ku butegetsi, nyuma y’amasezerano yagiranye na Bwana Kabila yakurikiye amatora yabonywe na benshi nk’ayaranzwemo uburiganya.
Inkuru ya BBC